Mu buryo busanzwe hatabayeho amahirwe cyangwa ubufasha bwihariye, kubaka iterambere biravuna. Gutsinda ikizamini cy’amashuri cyangwa icy’akazi, kubaka inzu no kugura imodoka, kurera umwana no kugera ku ntego wihaye mu buzima bwa buri munsi biravuna, kuko bisaba imbaraga z’umubiri n’izo mu mutwe kugira ngo bigerweho.
Mu rugendo ruganisha ku byo umuntu yifuza kugeraho, ahura n’imbogamizi nyinshi. Nk’urugero, biragoye kwemeza ko umuntu yajya gukora ikizamini atagize ubwoba, cyangwa se ngo umucuruzi abure kuhangayikira ibicuruzwa bye biri mu nyanja.
Umuhangayiko ni amarangamutima kamere, buri wese ku Isi arawugira. Ushobora kwibwira ko umuhangayiko wenda ari umusaruro w’ubukene, icyakora ibi ni ukwibeshya kuko umukire n’umukene bose bahangayika, umukuru n’umuto bikaba uko, ari nako bigenda ku muntu ukomeye n’uworoheje. Itandukaniro riba ikigero buri wese ahangayikaho n’uburyo agenzura umuhangayiko.
Ubushakashatsi butandukanye bwanerekanye ko umuhangayiko atari ikintu kibi muri rusange kuko utuma umuntu arushaho kwitegura icyo agiye gukora akanagishyiraho umwete, ibishobora gutuma agikora neza kurushaho.
Bibaho ko umuntu ashobora guhangayikishwa n’ibintu bishobora gufatwa nk’ibyoroheje, cyangwa se umuntu akagira umuhangayiko ukabije nyamara hari uburyo yari kuwugenzura ukagabanuka.
Icyakora binabaho ko hari ubwo umuntu agira umuhangayiko ukabije, kabone n’ubwo yagerageza guhangana na wo.
Uko byagenda kose ariko umuhangayiko ukabije ni ikibazo gikomeye ku buzima bwa muntu kuko ugira ingaruka zirimo kwangiza ubwonko no kuba watera indwara z’umutima n’izindi zishobora gushamikiraho na cyane ko umuhangayiko ukabije ugira uruhare mu guhindura imikorere y’umubiri.
Uburyo wamenya ko ufite umuhangayiko ukabije
Hari ibimenyetso byinshi bishobora kukwereka ko ufite umuhangayiko ukabije, kenshi bikajyana n’ibihe nabyo bikunze kuba bidasanzwe umuntu aba arimo. Uretse ubuzima busanzwe bwo gukora no gushaka iterambere, bishobora kuganisha ku muhangayiko ukabije, umuntu ashobora no guhangayikishwa n’ibindi bintu birimo kutagira inshuti, gupfusha, kuvugana nabi n’umukunzi n’ibindi by’ubuzima busanzwe.
Kenshi iyo wagize ibyo bibazo, hari ubwo ugira umuhangayiko w’igihe gito ariko ukaza kurangira, ibyo nta kibazo bitera. Ikibazo kibaho iyo uwo muhangayiko umaze igihe kinini, ari nabwo uhinduka ukabije.
Uyu muhangayiko ushobora kuwubwirwa n’impinduka mu mubiri wawe zirimo kubura ibitotsi cyangwa kugira ibitotsi byinshi mu buryo butari busanzwe, kunanirwa kurya cyangwa ukarya cyane ku buryo budasanzwe, kugira umunaniro udasanzwe, kunanirwa gushyira umutima ku nshingano, gutakaza ubushake bwo gutera akabariro, kwitera icyizere, kugira impungenge zihoraho n’ibindi bintu bidasanzwe.
Ihinduka ry’amarangamutima naryo rishobora kukwereka ko ushobora kuba ufite umuhangayiko ukabije. Harimo nko kugira uburakari bwihuse, kwiheba no kwigunga, kudashimishwa n’ibintu byari bisanzwe bishimisha umuntu n’ibindi nk’ibyo.
Hari n’ibimenyetso bigaragara inyuma ku mubiri birimo kugira ibyuya mu buryo budasanzwe (utari mu myitozo cyangwa ahantu hashyushye bikabije) kugira ibyuya mu ntoki, kwahagira bidasanzwe bishobora guterwa no gukuka umutima, kuvuga insigane, gutitira bidatewe n’ubukonje n’ibindi bimenyetso.
Uburyo bwagufasha guhangana n’umuhangayiko ukabije
Nk’uko twabigarutseho, umuhangayiko ukabije ushobora kugenzurwa, umuntu akaba ashobora kubyifashamo, akabifashwamo n’umuryango n’inshuti cyangwa se byananirana akifashisha abaganga babihuguriwe.
Umuganga mu Kigo cyita ku Barwayi bafite ibibazo byo mu Mutwe, Caraes Ndera, Niyomungeri Clémentine, yavuze ko bishoboka ko umuntu ufite umuhangayiko ukabije ashobora kuvurwa agakira.
Yagize ati “Hari ibibazo bisaba ubujyanama, kwigishwa umurwayi akoroherwa agakomeza ubuzima ariko agakomeza kwitabwaho ndetse no gukurikiranwa kugira ngo ahabwe imbaraga zo guhangana n’icyamuteye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi afite, ndetse hari n’imiti ihabwa abarwayi batandukanye.”
Uretse ubufasha bw’abaganga, umuntu ashobora kugira uruhare mu kwirinda umuhangayiko ukabije binyuze mu kugenzura imibereho ye ya buri munsi, yagira kimwe mu bimenyetso yiyamvamo byagaragajweho.
Mu byo umuntu ashobora gukura harimo kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri ihagije, gufata umwanya uhagije wo kuruhuka, yaba mu kuryama bihagije no kwiyitaho, gufata umwanya wo gutembera no gukora ibigushimisha, kumva umuziki ukunze, kuganira n’abantu, gufata umwanya wo kuva mu kazi ukajya mu bindi bigushimisha n’ibindi.
Ikindi gitangwa nk’inama ni ugutegura ibikorwa mbere y’igihe ku buryo uba ufite icyizere cy’uko bizagenda neza. Nk’urugero, niba uri kwitegura ikizamini, ni ngombwa ko wagitegura mbere y’igihe, ku buryo umunsi wo kugikora uzasanga ufite icyizere cyo kuzagitsinda.
Niba wifuza kubaka umuryango, ni ngombwa kwizigamira bihagije kugira ngo ubone uko witegura ibirimo kuzarera abana n’ibindi. Ibyo byose bishobora gufasha mu guhangana n’umuhangayiko ukabije.
Ni ngombwa kandi kugerageza kugenzura ubuzima bwawe, ukareba niba utagora umubiri wawe, wenda ukaba ukora amasaha y’ikirenga, cyangwa se ntufate umwanya uhagije wo kuruhuka. N’igihe usanze hari icyo wakora ku guhindura imiterere y’ubuzima ubayeho kugira ngo wirinda umuhangayiko ukabije, ni ngombwa kubikora mu gihe cyihuse.
Ikindi kintu cy’ingenzi mu kwirinda umuhangayiko ni ukugenzura ikigutera umuhangayiko, ukagifataho umwanzuro. Niba ari ikintu ushobora kuba wakemura, wakora ibyo ugomba gukora bigakemuka. Nk’urugero, niba uhangayikishijwe n’uburwayi, ugomba kwivuza.
Mu gihe usanze ikibazo kiguteye umuhangayiko nta kintu ushobora kugikoraho, nko mu gihe uhangayikishijwe n’urupfu rw’umuntu, ni ngombwa kwiga kubana n’uko kuri gushya, kuko gutinda mu bwigunge ari byo bishobora kubyara umuhangayiko ukabije.
Source: igihe.com
Opmerkingen