top of page
Writer's pictureTUYISHIME Pacifique

Ubuvuzi Bwifashisha Imbyino ni Iki? Menya uko Bukoreshwa

Ubuvuzi bukorwa hifashishijwe imbyino n’ ingendo ni uburyo bukoreshwa n’ inzobere mu kuvura ibibazo byo mu mutwe hagamijwe guteza imbere amarangamutima, ubwisanzure, gutekereza n’ imibereho myiza y’ umubiri. Ubu buvuzi bushobora gufasha kwongera imbaraga, kugabanya uburibwe mu mitsi no kongerera imikorere ibice by’ umubiri.


Bushobora kandi kuvamo inyungu nyinshi ku buzima bwo mu mutwe harimo kugabanya umujagararo no gukira ibimenyetso by’ indwara zo mu mutwe nk’ umuhangayiko n’ agahinda.


Ubu buvuzi ni uburyo bwifashisha ingendo no kubyina kugira ngo bifashe ubuzima bw’ umubiri, ubwenge n’ amarangamutima y’ umuntu. Bivugwa na Katie Bohn, inzobere muri ubu buvuzi.


Erica Hornthal nawe ni inzobere mu buvuzi bwifashisha imbyino n’ ingendo, avuga ko ubu buvuzi ari uburyo bukorwa umurwayi n’ umuganga batavuganye, kandi bukiyongera ku biganiro bagirana mu kuvura ibibazo byo mu mutwe n’ imyitwarire bitasobanurwa mu magambo gusa. Hornthal avuga ko ari “ugushakisha igice kiri mu mubiri ushobora kuba utazi cyangwa warahisemo kucyanga, kandi amarangamutima n’ ibyiyumviro byawe bikagaragara inyuma.”


Uburyo bukoreshwa


Ubuvuzi bwifashisha imbyino bugendera ku mwihariko wa buri wese, kubw’ impamvu z’ umutekano we, uburyo yiyumva n’ uburyo amenyerenye n’ imikorere y’ umubiri we nkuko Caroline Kinsley ukoresha ubu buryo avura abivuga. “Ni inzira ishobora kugirwa no kuvuga bikagera no ku ngendo umuntu akora atavuga.


Mu gihe uhabwa buvuzi bwifashisha imbyino n’ ingendo, umuganga ashobora:

  • Kugufasha kumenya no guha ubusobanuro ihuriro riri hagati y’ ingendo z’ ibice by’ umubiri n’ amarangamutima.

  • Gutuma umenya ibyiyumviro byawe n’ uko uhumeka.

  • Kukwerekera ku buryo wisanzura bitewe n’ ingendo ukora utabiteguye mbere.

  • Kugufasha kumenya uburyo amarangamutima yawe azamurwa n’ imbyino ukora.

Inzobere mu buvuzi bwifashisha imbyino zishobora gukoresha uburyo bwo kurebera ku bandi, burangwa no kwigana ingendo abandi bakora iyo bari kubyina. Bishobora kuba inzira yo gufasha abantu kumva bahuje umugambi kandi bigatuma buri wese yishyira mu mwanya w’ undi.


Inzobere mu buvuzi bwifashisha imbyino zitanga umwanya wo kugira ngo umurwayi abyiyumvemo, agendeye ku mahitamo ye, abihe agaciro no kwihanganira impinduka ziri kuba mu mubiri. Ikindi kandi, inzobere zikoresha uburyo bw’ impuhwe no gufasha umurwayi kumva afite ububasha bwo kugenzura buri kintu kimubaho imbere mu mubiri we.


Ni ibihe bibazo bivurwa n’ uburyo bwo gukoresha imbyino?


Ubuvuzi bwifashisha imbyino bushobora gukoreshwa mu kuvura ibibazo byo mu mutwe n’ umubiri. Bishobora gufasha kuzamura agaciro umuntu yiha kandi bugirira umumaro abantu bafite ikibazo cyo kwisuzugura bitewe n’ imiterere y’ umubiri wabo. Ibibazo ubwo buvuzi bushobora kugiramo umumaro harimo:

  • Umuhangayiko

  • Kubabara mu ngingo

  • Uburibwe bumaze igihe kirekire

  • Ibibazo by’ imivuganire n’ abandi

  • Indwara irangwa no kugira amazinda

  • Agahinda gakabije

  • Imyitwarire itabereye mu gufungura

  • Kwiha agaciro gake

  • Indwara y’ ihungabana.

Akamaro k’ ubuvuzi bwifashisha imbyino


Ubuvuzi bwifashisha imbyino bugira umumaro iyo butanzwe buherekeje ubundi buryo bukoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe. Mu gihe ubundi buryo, urugero; ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire, bwibanda ku bitekerezo n’ imyitwarire, kuvura hifashishijwe imbyino bijyana no gukoresha umubiri.

  • Byongera umutuzo: iyo ubuvuzi bwifashisha imbyino bukoreshejwe, Kinsley avuga ko umuganga atanga uburyo bwo gufasha umubiri kugira ngo umujagararo ugabanyuke, bigatuma umutuzo wiyongera.

  • Kwitekerezaho: mu buvuzi buhabwa abafite indwara z’ imyitwarire itaboneye mu mirire, kwitekerezaho bifasha abantu kumva ari bo “Kwibanda ku mubiri bifasha umurwayi kwimenya kugira ngo amenye niba ashonje cyangwa ahaze.”

  • Ubumenyi bwo guhangana n’ ibibazo: ikindi ubuvuzi bwifashisha imbyino ni inzira yo kongera ubudahangarwa umuntu agira nyuma y’ ubundi buvuzi ahabwa. “Kubera uruhare rw’ umuganga, ushobora gukoresha no gusobanukirwa imbyino ushaka, ukamenya imbaraga zawe n’ ibishobora kukwereka ko ujagaraye, ubabaye n’ ibindi bishobora gukurura ibibazo.

Kugira ubu bumenyi bituma umenya impinduka ziri kuba mu mubiri wawe nyuma yo kitwabira uyu mwanya uri kumwe n’ umuganga mukorana kandi wabukoresha niba wumva uri kujya mu gihe cyo gutekereza cyangwa kwitwara nabi.


Niba ufite ibimenyetso byo kugira imitwarire itabereye ku mafunguro cyangwa ikindi kibazo cyangiza imiterere y’ umubiri wawe, Bohn avuga ko gushobora kwihuza n’ umubiri wawe, uhindura uburyo ubanye n’ umubiri wawe, kwisanzura no kwibanira neza ari ikintu gifasha mu koroshya ibyo bimenyetso. Ubuvuzi bwifashisha imbyino ni uburyo bwihariye bufasha kugera kuri izi ntego.


Icyizere wagira: Ni ubuvuzi bukora


Ubushakashatsi kandi bwerekana ko ubuvuzi bwifashisha imbyino bushobora gufasha mu kuvura indwara zitandukanye. Bimwe mu byigwa byakozwe kuri ubu buryo birimo:

  • Icyigwa cyakozwe mu mwaka wa 2019 cyerekanye ko ubuvuzi bwifashisha imbyino ari uburyo bwiza bufasha abantu bakuru bafite indwara z’ agahinda.

  • Mu kindi cyegeranyo cy’ ibyigwa bitandukanye cyakozwe mu mwaka wa 2019 byemejwe ko ubuvuzi bwifashisha imbyino bufasha kugabanya umuhangayiko n’ agahinda. Ikindi kandi, biteza imbere imibanire, ubushobozi bwo gutekereza n’ ubuzima bwiza muri rusange.

  • Icyigwa gito cyashyizwe ahabona muri Journal of Eating Disorders cyerekanye ko ubuvuzi bwifashisha imbyino bushobora gukoreshwa mu kuvura indwara z’ myitwarire itabereye mu gufata amafunguro. Abashakashatsi bifashishije abarwayi 14 bo mu bitaro byigenga, barindwi bashyirwa mu itsinda ryabo, abandi nabo bajya mu itsinda ry’ ubuvuzi bwifashisha imbyino. Nyuma y’ ibyumweru 14 bahabwa ubuvuzi, abari mu itsinda ryavuwe hakoreshejwe imbyino byagaragaye ko aribo borohewe vuba, bakanyurwa n’ imiterere yabo kurusha abari mu rindi tsinda.

Icyo wamenya mbere yo gutangira


Mu gihe cy' ubuvuzi bwifashisha imbyino, hari ibintu ukwiye kwitaho mbere yo kwanzura ko ubuvuzi bwifashisha imbyino bukwiye ibibazo ufite:

  • Ituze n’ umutekano wawe: ku bantu bigeze kugira ihungabana, ni byiza ko bagira umwanya uhagije kandi bakabigendamo gahoro. “Umuntu ashobora kutagirirwa umumaro n’ imbyino kubera ahangayikiye umutekano we” ni ko Kinsley avuga.

  • Ibibazo by’ umubiri: abaganga bagomba kureba umubiri n’ ubuzima bw’ umurwayi. “Umuntu ashobora kumva afite imbaraga nke cyangwa afite ibindi bibazo by’ ubuzima harimo imirire ituzuye. Niyo mpamvu, bitandukanye cyane iyo hakoreshwa uburyo bwo kubyina butandukanye, kandi umurimo w’ umuganga ni ukumenya uburyo umurwayi azabyina bitewe n’ aho ari, uko amerewe kandi akaba yabasha kubikora ku bushobozi bwe.

  • Ibyiyumviro bikomeye: Bohn avuga ko abantu bafite ibibazo by’ imyitwarire idakwiye mu gufungura akenshi bijyana, cyangwa bakumva bitandukanyije n’ umubiri wabo. Ubuvuzi bwifashisha imbyino butanga amahirwe yo kumenya uburyo babana n’ umubiri wabo, kumva bagaragaza uburyo biyumva, kumva bikunze no kwishimira kwigirira impuhwe bo ubwabo n’ imibiri yabo.

Ni ingenzi kumenya ko ubuvuzi bwifashisha imbyino budakoreshwa bwonyine ku bibazo bimwe na bimwe. Indwara zirangwa n’ imyitwarire itabereye mu gufungura ni indwara zo mu mutwe zikomeye zikenera ubuvuzi bw’ umwihariko bukozwe n’ inzobere zibifitiye ubushobozi.


Ikindi cyiyongera ku buvuzi busanzwe bukoresha uburyo bw’ ibiganiro, abahanga bashobora kukurangira ubuvuzi bwifashisha imbyino nk’ uburyo buherekeza ubuvuzi buhabwa abafite indwara zirangwa n’ imyifatire itaboneye mu gufungura.


Uko watangira


Gufashwa n’ umuganga ukora ubuvuzi bwifashisha imbyino bishobora kugufasha kwibanda ku bitekerezo n’ uburyo umubiri ukora kandi ukagira ubumenyi ku bintu byagufasha mu buzima bwa buri munsi.


Ku bindi bisobanuro, wasaba ubufasha kuri Vuga Ukire Initiative.


38 views0 comments

Comments


bottom of page