Nubwo abantu benshi batekereza agahinda nk’ indwara y’ abantu bakuru, abana, ingimbi n’ abangavu nabo bashobora kuyirwara. Ni ikibazo kuko abana benshi barwara agahinda gakabije ntibavurwa kubera ko abantu bakuru batabona ko barwaye.
Byaba ari ingenzi ababyeyi, abarimu n’ abandi bantu bakuru bamenye agahinda kagaragara mu bana. Iyo usobanukiwe neza ibimenyetso n’ impamvu ituma abana bagira agahinda, ushobora kugira icyo ukora mu buryo bubafasha.
Ibimenyetso
Agahinda ku bana, ingimbi n’ abangavu akenshi kagaragara mu buryo butandukanye n’ uko kaboneka ku bantu bakuru. Umunabi cyangwa umujinya nibyo bimenyetso akenshi bigaragaza ko umwana afite agahinda. Icyiyongeyeho, ni uko abana bato bibakomerera kuvuga uko baremerewe, mu gihe ingimbi n’ abangavu bo bahisha umubabaro w’ amarangamutima bafite kubera gutinya ko abandi babacira urubanza.
Kubera ko imyitwarire y’ abana ihinduka uko bakura, biragoye kumenya niba ibiba ku mwana wawe ari impinduka mu mikurire cyangwa niba ari ikintu gikomeye. Intambwe ya mbere watera ufasha umwana wawe guhangana n’ agahinda ni ukwiga uko babona niba agafite.
Ibimenyetso by’ agahinda mu bana, ingimbi n’ abangavu birenza ibyumweru bibiri kandi harimo:
Impinduka mu bushake bwo kurya cyangwa ibiro.
Kumva cyangwa bakaboneka bababaye, barira cyangwa bafite umunabi
Umunaniro cyangwa gutekereza ko nta mbaraga bafite.
Kumva bishinja cyangwa bafite ikimwaro.
Kutaguma ku gikorwa kimwe
Kumva badashishikajwe cyangwa badashimishwa n’ ibikorwa byabashimishaga mbere.
Gukora gahoro cyangwa kugendagenda cyane.
Impinduka mu misinzirire: Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane kandi buri hafi ya buri munsi.
Ibitekerezo byo kwiyahura cyangwa bigaruka ku rupfu akenshi
Icyiyongera kuri ibyo bimenyetso, ni uko abana bamwe na bamwe bagira ibibazo by’ umubiri harimo kuribwa mu gifu n’ umutwe, gukoresha ibiyobyabwenge, no kugira umusaruro muke mu ishuri.
Ibitera agahinda mu bana
Nubwo ibibazo by’ ubuzima, nko gutandukana n’ uwo mwashakanye, bishobora kugira uruhare ku gahinda, ni uruhare ruto. Izindi mpamvu, nk’ ihererekanywa mu muryango, nazo zigira uruhare mu kongera ubukare bw’ ibyago byo kurwara indwara y’ agahinda ku bana.
Hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo kurwara indwara y’ agahinda mu bana, birimo:
Impinduka mu misemburo: kubura uburinganire mu rugero rw’ imisemburo igena uko ubwonko bukora, bikaba byagira ingaruka ku mimerere n’ amarangamutima byongera ibyago byo kugira indwara y’ agahinda.
Ibidukikije n’ ibitubaho: ahantu hatera umujagararo, hari akavuyo cyangwa kubura umutuzo mu rugo nabyo bishobora gutuma abana bagira agahinda. Kutitabwaho no gutotezwa ku ishuri nabyo bishobora kuba impamvu itera agahinda.
Amateka y’ umuryango: Abana bari hamwe n’ umwe mu bagize umuryango afite indwara y’ agahinda, byongera ibyago byo kugira ibimenyetso by’ agahinda.
Umujagararo cyangwa ihungabana: impinduka zitunguranye nko kwimuka cyangwa gutandukana kw' ababyeyi, cyangwa ibikorwa bihungabanya umwana harimo ihohoterwa cyangwa gukomeretswa bishobora gutuma umwana agira agahinda.
Umuntu wese ashobora kugira indwara y’ agahinda kandi si ikimenyetso cy’ imbaraga nke.
Ukwiye kumenya ko atari ikosa ryawe kuba umwana wawe yarwara indwara y’ agahinda gakabije.
Gusuzuma no kwemeza indwara y’ agahinda
Niba utekereza ko umwana wawe ari kugaragaza ibimenyetso by’ agahinda, byaba byiza ugiranye gahunda na muganga uvura abana kugira ngo muganire ku kibazo cy’ umwana wawe.
Mbere yo kwemeza indwara afite, umwana wawe abanza gukorerwa isuzuma ry’ umubiri n’ indwara. Byombi bituma hamenyekana uburwayi umwana wawe afite bikaba byatuma agira ibimenyetso uri kubona. Urugero, kubura amaraso na vitamini bishobora kwisanisha n’ ibimenyetso by’ agahinda mu bana.
Umuganga akoresha uburyo bwinshi bwo gusuzuma indwara zo mu mutwe kugira ngo amenye neza ubwoko n’ urugero rw’ agahinda umwana afite.
Urugero rw’ agahinda
Iyo umwana wawe asanganywe indwara y’ agahinda, akenshi herekanwa urugero iriho:
Urugero ruto
Urugero ruringaniye
Urugero rukabije
Hagendewe ku gitabo kirimo ibyiciro by’ indwara zo mu mutwe, gushyira mu byiciro bigendera ku mubare, ubwoko n’ ubukare bw’ ibimenyetso kandi hakarebwa uko bibangamira imirimo yawe ya buri munsi.
Ubuvuzi
Niba umwana wawe hemejwe ko afite agahinda kari ku rugero ruto, umuganga we azagenzura ibimenyetso byose mbere yo kumuha ubuvuzi bukwiye.
Iyo ibimenyetso bikomeje kugaragara nyuma y’ ibyumweru 6 kugeza 8 ahabwa ubuvuzi, afashwa kubona aho akorera ibiganiro by’ ubuvuzi.
Niba umwana yarasanganywe ibimenyetso biri ku rugero ruringaniye cyangwa rukabije, umuganga we asimbuka iki cyiciro, umwana agatangira kwitabira ibiganiro by’ ubuvuzi bikorwa n’ inzobere mu mitekerereze n’ imyitwarire.
Ibiganiro by’ ubuvuzi, imiti cyangwa gufatanya byombi byaragaye ko bifasha abana bato bafite indwara y’ agahinda. Ubwoko bw’ ubuvuzi buhabwa umwana wawe buzashingira ku miterere n’ urugero rw’ agahinda afite.
Ibiganiro by’ ubuvuzi
Niba umwana wawe bibonetse ko afite agahinda kari ku rwego ruto, ibiganiro by’ ubuvuzi nibyo bigomba gukorwa mbere y’ ibindi byose. Ku ngimbi cyangwa abangavu bafite agahinda kari ku rugero ruringaniye cyangwa rukabije, ubushakashatsi bwerekanye ko gufatanya imiti n’ ibiganiro by’ ubuvuzi ari byo bikora neza.
Mu biganiro by’ ubuvuzi, inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ifasha umwana wawe kugira ubumenyi bukwiye ku buryo bwo gukira ibimenyetso by’ agahinda ku buryo bakora neza mu rugo no ku ishuri. Ubwoko bubiri bw’ ubu buvuzi nibwo bukoreshwa mu kuvura abana bafite ibimenyetso by’ agahinda:
Ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire: bufasha kuzamura imimerere y’ umwana bikozwe mu buryo bwo kumenya imitekerereze n’ imyitwarire idakwiye bigasimbuzwa ibindi bimufasha mu buryo bubereye.
Ubuvuzi bwita ku mibanire: ni uburyo bukoreshwa n’ abaganga mu gufasha ingimbi n’ abangavu kwiga uko bakemura ibibazo by’ imibanire bishobora kuba bigira uruhare cyangwa bikavamo agahinda.
Imiti
Imiti irimo Prozac na Lexapro yemejwe ko ikoreshwa mu kuvura indwara y’ agahinda. Umuganga wawe ashobora kukwandikira indi abona ko ishobora kugirira umumaro umwana wawe.
Imiti n’ ibitekerezo byo kwiyahura
Nubwo imiti ivura indwara y’ agahinda igira umumaro mu kuvura abana bafite iyo ndwara, ishobora kugira ingaruka ziyishamikiyeho, nk’ ibitekerezo byo kwiyahura cyane cyane mu bafite munsi y’ imyaka 25 y’ ubukure.
Nubwo izo ngaruka zigaragara gake, ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ imiti busaba ko ishyirwaho amagambo cyangwa ibimenyetso byerekana ko iyo miti yongera ibyago byo kwiyahura.
Ibi ntibisobanuye ko imiti ikoreshwa mu kuvura indwara z’ agahinda idakwiye gukoreshwa mu bantu bafite iyo myaka. Ahubwo bisobanuye ko igomba gukoreshwa ariko ingaruka zayo zikagenzurwa n’ ubwitonzi, cyane cyane mu byumweru bike bya mbere nyuma yo gutangira gufata iyo miti.
Comments