Indwara z’ umuhangayiko ni indwara zikomeye zituma umuntu ahorana umujagararo n’ ubwoba budashira ahubwo bwiyongera uko igihe kigenda. Akenshi twese twuma duhangayitse rimwe na rimwe, ariko umuntu ufite iyi ndwara, umuhangayiko ugumaho buri gihe kandi ukagira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu.
Mu Rwanda, abasaga 8.6% bagaragaza ibimenyetso by’ indwara z’ umuhangayiko kandi ubushakashatsi bwerekanye ko igitsina gore aribo bafite ibimenyetso cyane ugereranyije n’ igitsina gabo. Niyo mpamvu impuguke zigira inama abagore n’ abakobwa bafite hejuru y’ imyaka 13 y’ ubukure ko bagomba kwisuzumisha mu buryo buhoraho indwara z’ umuhangayiko.
Ubwoko bw’ indwara z’ umuhangayiko
Hari ubwoko bwinshi bw’ izi ndwara. Nubwo zose zirangwa n’ ibimenyetso by’ ubwoba no guhangayika, buri bwoko bufite ibiburanga n’ ibimenyetso byihariye. Mu bwoko bwazo harimo:
Agoraphobia (Ubwoba bw’ ahantu hahurira abantu benshi)
Iyi ndwara irangwa n’ ubwoba bw’ ahantu umuntu atabona ubuhungiro. Abantu bayifite akenshi batinya ko baza kubura amahwemo cyangwa bakagaragaza ibindi bimenyetso mu ruhame, ibi bigatuma birinda kwegera ahantu hari ibikorwa bihuriramo abantu benshi, bakeka ko byabatera kubura umutuzo, bakabura uko bifasha kuko bumva kuba aho hantu ari umutego watuma bagira ibimenyetso.
Iyo myitwarire yo kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi ituma umuntu atisanzura cyangwa ngo abone ibyo akeneye, akenshi bigatuma umuntu ahunga gutwara imodoka, amasoko, ingendo z’ indege cyangwa ibindi. Rimwe na rimwe, ubwo bwoba buba bwinshi ku buryo umuntu atava imuhira ngo ajye gukora ibindi bikorwa.
Generalized Anxiety disorder (Umuhangayiko ushingiye ku mpinduka z’ ubuzima bwa buri munsi)
Iyi ndwara yo mu mutwe irangwa no kubura amahwemo n’ ubwoba bushingiye ku bintu bisanzwe biba aho dutuye. Bikomerera umuntu ufite ubwo bwoba, kandi akenshi bwiyongera bitewe n’ impinduka zikomeza kugaragara iyo hari ikintu cyabaye.
Nubwo nta kintu cyihariye gitera ubwo bwoba, abantu bafite iyi ndwara bumva bahangayitse iminsi myinshi mu bintu bisanzwe biba mu buzima, bitewe n’ amakuru bumva cyangwa babona mu binyamakuru, impinduka ziba mu mubano wabo nabandi cyangwa ikindi kintu babona gishobora kuba.
Panic Disorder (Kubura amahwemo)
Iyi ni indwara irangwa no kubura amahwemo, umuntu uyifite agahora yumva ko abura umutuzo kandi bikaba nta nteguza yabonye. Mu gihe babuze amahwemo, abantu bagaragaza ibimenyetso by’ umubiri n’ ibyiyumviro harimo: gutera cyane k’ umutima, kubira ibyuya byinshi, guhumeka insigane no kugira ubwoba bwo gupfa.
Selective Mutism (Guceceka mu bikorwa bimwe na bimwe)
Iyi ni indwara iboneka mu bana bato. Akenshi irangwa n’ uko abana bagira ubwoba, kumva bafite ikimwaro bigatuma birinda kuvugira ahantu hamwe na hamwe nko ku ishuri cyangwa iyo bari kumwe n’ abantu batamenyeranye.
Akenshi igaragara hagati y’ imyaka ibiri n’ ine y’ ubukure kandi akenshi biherekezwa no kubura umutuzo, kugendagenda, kugira isoni zo guhuza amaso n’ abandi bantu no kuterekana ikibazo bafite iyo bari mu bikorwa cyangwa bari kumwe n’ abantu batinya.
Social Anxiety Disorder (Gutinya uruhame)
Indwara yo gutinya uruhame irangwa no gutinya ahantu hahurira abantu benshi. Ubwo bwoba bufite ikintu cyihariye bushingiyeho nko kuvugira mu ruhame cyangwa kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi.
Abantu bafite iyi ndwara bumva ko abantu bari bubajore cyangwa babacira urubanza kuri buri kintu baza gukora. Bashobora kumva ubwabo bigaye kandi bakagira ibimenyetso ku mu biri n’ ubwoba iyo bari ahantu hateraniye abantu bensi.
Ibyo bimeyetso harimo gutitira, umutima ugatera cyane, kugira ibibazo by’ igifu no kubura umutuzo. Ibi bimenyetso akenshi bituma umuntu yirinda kujya muri ibyo bikorwa iyo bimushobokeye.
Specific Phobias (Ubwoba bw’ ibintu runaka)
Ni ubwoba bw’ ibintu runaka burangwa no gutinya ikintu cyangwa ahantu runaka hatuma umuntu abura umutuzo, kandi ari ibisanzwe ku bandi. Ubwo bwoba butuma umuntu agaragaza ibimenyetso iyo ageze cyangwa ahuye n’ ikintu atinya harimo nko kubira ibyuya byinshi, kurira, isereri, gutera cyane k’ umutima no guhumeka insigane.
Ingero zirimo gutinya amazu maremare, ahantu hafunganye, udusimba, ibara runaka, ibitaro n’ ibikorerwamo, ibikoresho runaka, amaraso n’ ibindi.
Ibimenyetso by’ indwara z’ umuhangayiko
Indwara z’ umuhangayiko zizana n’ ibimenyetso akenshi bitandukanye, ku bantu batandukanye. Buri ndwara ifite ibimenyesto byayo byihariye ariko ibyo zose zihuriyeho harimo:
Kubura ibitotsi
Isereri
Kumva mu kanwa humagaye
Kugira ubwoba bukabije no kubura umutuzo n’ amahwemo
Iseseme
Gutera cyane k’ umutima kurusha ibisanzwe
Kumva utuntu tujombagura amaguru
Gutakaza ubushobozi bwo kuguma hamwe.
Iyo wumvise ko ufite ibimeyeto by’ ubwoba kandi bidanzwe ku mubiri cyangwa mu bitekerezo harimo kubira ibyuya byinshi, gutera cyane k’ umutima, kubura umwuka, gutitira, guhangayika cyangwa umujagararo, ibyo ni ibimenytso byerekana ko hari ikintu kidasanzwe kiri kukubaho bishobora kuba biteye ubwoba kandi ukeneye kugira icyo ubikoraho.
Uburyo bwo “Guhunga cyangwa guhangana” n’ ikigutera ubwoba butuma umubiri wirwanaho ndetse hakaboneka ibitekerezo by’ uburyo ushobora kwitwara mu gihe uhuye n’ ikigutera ubwoba. Nubwo ubwo buryo bubiri akenshi bukora neza, rimwe na rimwe ushobora gukoresha imbaraga z’ umurengera bigateza ibindi bibazo. Iyo bigenze gutyo, bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko ufite indwara y’ umuhangayiko.
Benshi mu bantu barahangayika rimwe na rimwe. Itandukaniro ry’ umuhangayiko usanzwe no kuba ari indwara, ni ingaruka bigira ku bikorwa bya buri munsi, bituma iyo umuntu afite iyo ndwara bibangamira imikorere ye.
Ibiteza indwara z’ umuhangayiko
Abantu benshi bagira ibimenyetso by’ umuhangayiko mu buzima bwabo. Nta mpamvu nyamukuru izwi ko itera izi ndwara, nubwo biboneka ko ari ibintu bitandukanye bigira uruhare mu kuba umuntu yazigira, harimo uruhererekane rwo mu muryango, ibyo tubamo, umujagararo, impinduka ziba mu bwonko n’ ihungabana.
Abashakashatsi baracyakora ngo amenyekanye ibitera izi ndwara. Uruhurirane rw’ impamvu nyinshi byabonetse ko narwo rutera indwara z’ umuhangayiko. Bimwe muri ibyo harimo:
Imisemburo yo mu bwonko: Umujagararo w’igihe kirekire ushobora gutuma haba impinduka mu mikorerere y’ imisemburo yo mu bwonko. Izo mpinduka zishobora kugira uruhare mu izamuka ry’ umuhangayiko.
Ibyo umuntu yanyuzemo: kunyura mu bihe bihungabanya cyangwa bikubuza umutuzo bishobora kuzamura umuhangayiko.
Amateka y’ umuryango: kugira umwe mu bagize umuryango ufite umuhangayiko no kubura umutuzo byongera ibyago byo kugira izi ndwara.
Uruhererekane rwo mu muryango: ari ibigize uturemangingo tubika amakuru turi mu muntu bishobora kongera ibyago ko umuntu yagira indwara z’ imuhangayiko.
Indwara z’ umubiri: hari ibibazo by’ umubiri bishobora gutuma umuntu agira amarangamutima arangwa n’ umuhangayiko. Bimwe muri byo harimo uburibwe bukabije, indwara z’ umutima, diyabete, indwara z’ ubuhumekero n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.
Imiterere yihariye y’umuntu: abantu badasabana cyane n’ abandi barangwa n’ umutuzo muke bagira ibyago byinshi byo kugira indwara z’umuhangayiko.
Kwemeza indwara z’ umuhangayiko
Nta cyumba cy’ isuzuma kibaho ngo kibe cyakoreshwa mu kumenya niba umuntu afite indwara z’ umuhangayiko, umuganga wawe ashobora gukora isuzuma ku bibazo by’ umubiri nyuma akaba yakurangira abakozi bita ku buzima bwo mu mutwe, nk’ umuganga uvura indwara zo mu mutwe, inzobere mu kuvura indwara z’ imitekerereze n’ imyitwarire cyangwa umujyanama. Izi nzobere zifite uburyo bakoresha basuzuma bigafasha kumenya indwara yihariye ufite.
Kugira ngo umuganga yemeze niba ufite indwara y’ umuhangayiko, akoresha uburyo bw’ ibibazo b’ ibizamini kugira ngo amenye ubwoko bw’ izo ndwara ufite. Bakenera kumenya uko ibimenyetso ufite bimeze, igihe bimaze, n’ urwego bigezeho. Ikindi, bakenera gusobanukirwa uko ibyo bimenyetso bibangamira ubushobozi bwawe bwo gukora buri munsi.
Abakozi bita ku buzima bwo mu mutwe bakoresha igitabo kirimo indwara zo mu mutwe n’ibyiciro byazo, Diagnostic and Statistical Manual of Mental Disorders 5th edition" (DSM-5) gikubiyemo ibimenyetso byihariye kuri buri ndwara y’ umuhangayiko.
Ubuvuzi bw’ indwara z’ umuhangayiko
Indwara z’ umuhangayiko zishobora kuvurwa hifashishijwe uburyo butandukanye, burimo:
Uburyo bw’ ibiganiro
Kuvura indwara zo mu mutwe hifashishijwe uburyo bw’ ibiganiro bishobora gufasha umuntu ufite Indwara z’ umuhangayiko kwiga kugenzura amarangamutima, ibitekerezo n’ imyitwarire agira iyo ahangayitse. Bumwe mu buvuzi bufasha abafite ibibazo by’ umuhangayiko, ni ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire. Ubu buryo bwibanda ku gufasha umuntu kumenya ibitekerezo bidakwiye bishobora gutera indwara y’ umuhangayiko.
Uburyo bwo kwereka cyangwa kwegereza umuntu ikimutera ubwoba burakoreshwa cyane. Muri ubu buryo, abantu begerezwa, berekwa cyangwa bashyirwa mu bintu bibatera ubwoba, akenshi bikajyana n’ uburyo bwo kuruhura umubiri kugira ngo umuntu amenyere icyo kintu kuko akenshi nta bwoba gitera abandi. Urugero: guhagarara hejuru y’ inzu ndende, gukora ku gitagangurirwa, n' ibindi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire bigira umumaro munini iyo havurwa indwara z’ umuhangayiko. Bushobora kandi gukoresha havurwa indwara z’ ihungabana n’ ubwoba burangwa mu ndwara ya obsessive-compulsive disorder (indwara irangwa n’ ibitekerezo cyangwa imigenzo yisubiramo)
Imiti
Hari imiti muganga ashobora kukwandikira ikaba yagabanya ibimenyetso by’ umuhangayiko. Iyo miti irimo:
Imiti y’ agahinda: iyi miti ifasha mu guhindura uburyo imisemburo yo mu bwonko ikora, igafasha kugabanya ibimenyetso by’ umuhangayiko.
Benzodiazepines: ni imiti y’ umuhangayiko ikoreshwa mu gihe gito ku bantu bagaragaje ibimenyetso by’ umujagararo.
Beta-blockers: iyi miti ubusanzwe ikoreshwa mu kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse nayo ikoreshwa mu kuvura ibimenyetso by’ indwara z’ umuhangayiko.
ICYITONDERWA: iyi miti ikoreshwa gusa iyo yanditswe na muganga kandi igafatwa ku rugero ruhuye n’ urwo yavuze.
Uburyo bwagufasha
Uburyo butandukanye
bwo guhangana n’ umuhangayiko burimo kugabanya ingano ya caffeine (iboneka mu ikawa), kuruhuka bihagije no gukora imyitozo ngororamubiri.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko imyitozo ngororamubiri igabanya ibimenyetso by’ umuhangayiko kandi ni uburyo bukoreshwa cyane n’abaganga mu kuvura abafite ibyo bibazo.
Uburyo bwo kugabanya umujagararo(stress) harimo guhumeka, yoga no kuruhura imitsi nabwo bushobora kwifashishwa mu kugabanya umuhangayiko.
Niba ufite indwara y’ umuhangayiko, ubuvuzi burahari bwo kugufasha kubaho mu buzima bwawe wishimye.
Wibuke ko, ubuvuzi bw’ ibanze bushobora gutangwa mu gihe wowe cyangwa umuganga atari yabona uburyo nyirizina buzakoreshwa. Wihangane kandi ubwize ukuri inzobere igufasha kubona no gukora gahunda izagufasha bitewe n’ icyo ukeneye.
Comments