Kwemerwa no gukunda biri mu bintu umuntu akeneye. Abraham Maslow ni umuhanga mu buzima bwo mu mutwe wize kubyo abantu bakeneye, yavuze ko “Urukundo no kugira aho ubarizwa” biri mu bintu bitanu by’ ingenzi umuntu akenye kugira ngo abeho ubuzima bwuzuye.
Abantu benshi baterwa ikibazo no kubura aho babarizwa no kwemerwa kandi bakeneye ibi bintu bibiri mu buzima bwabo. Bashobora kumva badakwiye cyangwa badafite ubushobozi bwo gukundwa n’ abandi.
Urabona mu buryo burambuye impamvu ishobora gutuma wumva udakunzwe kandi uramenya uko wakwitwara mu gihe ufite ibyiyumviro nk’ ibyo.
Bisobanuye iki kumva utakundwa?
“Kudakundwa” muri make bivuze “kubura urukundo rw’ abandi”. Umuntu wumva adakunzwe ashobora kubyiyumvamo mu buryo butandukanye:
Umuntu ashobora kumva ko ari mubi ku buryo bituma bituma undi muntu atamukunda.
Umuntu wakoze amakosa akomeye mu buzima bwe asobora kumva ko adakwiye ukundwa cyangwa akumva ko umuntu wese wamenya ibyo yakoze atamukunda.
Umuntu wirukana abandi cyangwa afite imyitwarire yo kwiyangiza ashobora gucyeka ko ayo mahitamo ye asobanuye ko adakwiye urukundo rw’ abandi.
Ni byiza kwibuka ko, nubwo wumva udakwiye gukundwa cyangwa kubona ibyiza bivuye ku bandi bantu, ntibisobanuye ko ari ukuri.
Kubera iki umuntu yumva ko atakundwa?
Umuntu ashobora kwizera ko atakundwa kubera impamvu zitandukanye. Kandi abenshi biyumvamo iki kintu mu buzima bwabo. Impamvu zituma umuntu Yumva atakundwa arimo:
Agahinda: abantu benshi bafite agahinda akenshi bagira ibitekerezo n’ imyumvire idashingiye ku kuri. Iyo ufite agahinda, ubwonko bwawe bushobora kukubwira ko udashobora gukundwa.
Indwara ya borderline personality disorder: abantu bafite iyi ndwara ntibitekerezaho mu buryo buhamye, bikaba byatuma biyumvamo ko badakunzwe. Ikindi, bumva mu mutwe harimo ubusa, bikaba byatuma bibona mu buryo budakwiye.
Ibibazo by’ imikurire: Abantu bakurana uburere bahabwa n’ ababitaho. Abafaswe nabi bashobora kumva ko badakwiye urukundo ruturutse ku bandi bantu babana.
Ihohoterwa: abantu baba mu mubano ukomeretsa akenshi bumva ko badakwiye urukundo. Ibi ni ukubera ko ababahohotera bashobora kubabwira ko badakwiye kwitabwaho, ko badakwiye ibyiza n’ urukundo cyangwa ko nta muntu n’ umwe uzabafata neza. Ubu ni uburyo bwo gutoteza umuntu.
Kwiha agaciro gake: niba wiha agaciro gake, ushobora kwizera ko udakwiye urukundo cyangwa kwitabwaho n’ abandi.
Ihungabana: abantu barokotse ibintu bibahungabanya bumva badakunzwe kubera ibihe bigoye banyuzemo. Bashobora kumva ko bari bakwiye ibyo bakorewe kandi ko ikintu cyose cyatumye baca muri ibyo bihe bibi n’ ubundi gituma badakundwa.
Ni byiza kwibuka ko, nubwo wumva udakwiye gukundwa cyangwa kubona ibyiza bivuye ku bandi bantu, ntibisobanuye ko ari ukuri.
Ni iki kiba iyo wumva ko utakundwa?
Kumva ko utakundwa n’ abandi bishobora kugira ingaruka zikomeye mu buzima n’ imibanire byawe mu buryo bwinshi. Abantu bumva badakunzwe bashobora kwiyemeza gukora ibikorwa bishimisha abandi kandi ntibabimenye igihe babishimishirizaho cyangwa babakoresha. Impamvu ni uko bumva ko bakeneye gukundwa.
Umuntu wumva ko adakunzwe akenshi agorwa no gushyiraho umurongo ntarengwa. Kubera ko abantu muri kamere yabo bakeneye gukundwa no kwemerwa, umuntu wiyumvamo ko atakundwa ashobora kumva adashoboye gushyiraho umurongo kubera ko biyemeza gutakaza ibindi ariko babone bakundwe n’ abandi. Bashobora kutabona ko bakeneye gufatwa neza n’ abantu basanzwe bitaho
Kubera ko abantu bumva badakunzwe bagorwa no gushyiraho no kurinda imirongo ntarengwa, abantu bahohotera abandi bashobora kubakoresha ibibi. Abo bantu akenshi bamubona nk’ igikoresho bagendeye ku bushake bwo gukundwa bakaba babafata nabi. Ni byiza kwibuka ko nta muntu ukwiye guhohoterwa, kandi iyi myitwarire ntago ikwiye habe na gato.
Ni gute wahangana n’ ibyiyumviro by’uko utakundwa?
Niba wumva ko udakunzwe, ikintu cya mbere ugomba kwibuka ni uko ibyiyumviro bitandukanye n’ ukuri. Kumva ko udakunzwe ntibisobanuye ko utakundwa koko. Abantu bafite agahinda, indwaza z’ imiterere yabo bwite(personality disorders), bahuye n’ ihungabana n’ ibindi bibazo byatuma umutu yumva adakunzwe, ntibivuze ko bo batakundwa cyangwa no bahabwe ibyiza n’ abandi.
Wibuke ko ibitekerezo byawe bishobora kuba atari byo, kandi ntukwiye guhohoterwa cyangwa kwigirizwaho nkana hatitawe k’ uwo uri we. Egera abantu ubona bakwitaho, bakakubaha kandi bakagufata neza, ukore kuburyo umenya, ukanirinda imico yo kwihugiraho.
Ibi byiyumviro bishobora gutuma wivuga nabi kuko ushobora kwirakarira ku kuba wagize ibitekerezo nk’ ibyo bidakwiye. Bishobora kugufasha wibutse ko nta ruhare ugira muri bimwe bu bitekerezo byawe kandi ntacyo bitwaye kugira ibitekerezo wowe ubwawe utemera cyangwa ibitekerezo bitari ukuri.
Reba neza niba utari kugereranya ibitekerezo n’ ibyiyumviro byawe n’ iby’ abanda. Wibuke ko amarangamutima yawe ari ukuri kabone n’ubwo undi muntu yabifata nabi’ cyangwa “Akabona bidakwiye” kurusha uko wowe ubwawe uyumva. Urukundosi ikintu gifite iherezo kandi hari urwakwira abantu bose.
Ese watsinda ibyo byiyumviro?
Yego, Ushobora gutsinda ibitekerezo byo kumva utakundwa! Abantu biyumva gutyo bagirirwa umumaro n’ ubuvuzi kundwara zo mu mutwe. Shaka inzobere mu buzima bwo mu mutwe ifite ubunararibonye mu bibazo n’ ibindi bimenyetso ufite.
Kwiga uburyo ushobora kumenya ibitekerezo bidakwiye ni umurimo utoroshye. Bishobora kugufata igihe kinini, bikagukomerera kubimenya, ariko birashoboka ko uhawe ubufasha wabishobora.
Niba wibona ko udakunzwe cyangwa ugatekereza ko udakwiye kwitabwaho neza, kumenya ko ugira ibyo bitekerezo ni intambwe ya mbere mu kubirwanya. Buri muntu wese rimwe na rimwe agira ibitekerezo bitari byo, kandi dushobora gukora ku buryo tubona kandi tugahindura iyo myiyumvire wifiteho.
Nta muntu n’ umwe wavutse ku buryo adakwiye urukundo rw’ abandi kandi ukwiye gufatwa neza n’ abagukikije. Ubuvuzi n’ ubufasha bwakugenewe burahari niba wiyumva muri ubu buryo.
Comments