Hari impamvu nyinshi ushobora kuvuga ngo “Nta nshuti nkeneye”. Wumva ubushuti nta cyo bwongera ku buzima bwawe. Cyangwa ukumva ko ukura byose ku muryango wawe ku buryo wumva udakeneye uruziga rw’ abandi bantu bagukikije cyangwa mukorereha ibintu hamwe.
Hagendewe ku bushakashatsi bumwe bwakozwe, kutagira inshuti birenze uko ushobora kubitekereza. YouGov, ni itsinda ry’ abashakashatsi, babonye ko 22% mu bari bagejeje ku myaka y’ ubukure mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 21 bavuze ko badafite inshuti.
Ku mpamvu zose waba utekereza ko washyira ubucuti kuruhande, byaba byiza ubanje gutekereza ibyiza n’ ibibi byo kugira inshuti. Ubufasha buvuye ku bandi ni ingenzi ku buzima bw’ amarangamutima yawe, ariko na none si byiza ko ugira uruziga runini rw’ abantu bagukikije mu gihe wumva ko ubona ubufasha bwose ukeneye.
Aha uramenya impamvu ushobora kumva nk’ aho udakeneye inshuti, imibare yerekana uko abantu batagira inshuti, n’ umumaro wo kugira inshuti hafi yawe. Uramenya kandi icyo wakora niba uhisemo kongera ubundi bushuti mu buzima bwawe.
Impamvu wumva nta nshuti ukeneye
Niba wumva nta nshuti ukeneye mu buzima bwawe, hari impamvu zitandukanye ushobora kwiyumva muri ubu buryo. Bimwe mu bishobora gutuma wanga ubushuti harimo:
Uhitamo kuba wenyine: abantu bamwe na bamwe bumva ko ari byiza gukora ibintu byabo bonyine kurusha uko bakorana n’ abandi, cyane cyane abafite imiterere yihariye yo kudasabana.
Utinya gutenguhwa: nk’uko bimera mu bindi bihuza abantu, ubushuti buza aricyo umuntu yifuza ko bwazamuzanira kandi akaba ari mpa-nguhe. Niba ufite ubwoba ko utazabona ibi byose cyangwa ugatekereza ko abandi bazaguhemukira, ushobora uhitamo kwirinda kujya mu bushuti nk’ inzira yo kugabanya ibyago byo gutenguhwa cyangwa gutenguha abandi.
Uri hafi y umuryango wawe: ushobora kumva ko abagize umuryango ubamo ari bo nshuti zawe. Niba baguha byose ukeneye, ushobora kumva udafite ubushake bwo gushaka inshuti ziturutse hanze y’ umuryango wawe.
Ntushaka kubabara: niba warahemukiwe n’ inshuti mu gihe cyashize, ushobora kugira ibibazo byo kwizera abandi. Nk’ ingaruka, ushobora gutinya gutangiza ubushuti bushya n’ abandi bantu.
Ukora ibintu byinshi: kubaka no kurinda ku bushuti bifata igihe n’ imbaraga nyinshi. Niba uhugijwe n' izindi nshingano, iz’ umuryango, akazi cyangwa amasomo, ushobora kumva udafite igihe cyangwa imbaraga zo kwirirwana n’ inshuti.
Impamvu imwe nyamukuru ishobora gutuma abantu birinda ubundi bushuti ni uko abantu benshi bitabaza abo bashakanye cyangwa abagize umuryango mbere y’ uko bitabaza inshuti zabo.
Urugero: Ubushakashatsi Bwakozwe na Gallup mu 1990, byagaragaye ko 26% bitabaza inshuti za hafi iyo bafite ikibazo bwite, mu 2001, 16% bonyine nibo bavuze ko bavugisha inshuti zabo mbere y’ uko babwira abandi ikibazo bagize.
Inshamake
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma wumva ko udakeneye inshuti. Guhitamo kuba wenyine, kuba hafi y’ abagize umuryango wawe no kuba uhugijwe n’ ibindi bintu ni bimwe mu bigira uruhare muri ibyo byiyumviro. Kugira ubwoba bwo gutenguhwa cyangwa kubabazwa n’ inshuti nabyo bishobora kubigiramo uruhare.
Kutagira inshuti Bihagaze bite?
Ni abantu bangahe bavuga ko badafite inshuti? Nubwo watekereza ko uba wenyine, birenze uko ubyiyumvisha.
Ubushakashatsi bwerekanye ko 27% mu bari bagejeje imyaka y’ ubukure (18+) mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 21 nta nshuti za hafi bari bafite, mu gihe 22% bavuze ko nta nshuti n’ imwe bagiraga.
Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko 49% mu bantu barengeje imyaka y’ ubukure (18+) bagira inshuti eshatu za hafi.
Ubundi bushakashatsi nabwo byerekanye ibihuye n’ ibyavuzwe hejuru. Ubushakashatsi bwakozwe na Associated Press bwerekanye ko 18% by’ abasubije bavuze ko bafite umuntu umwe cyangwa bake mu bantu batari mu miryango yabo basaba ubufasha iyo bikenewe.
Kubera iki abantu bakiri bato bavuga ko badafite cyangwa bafite inshuti nke? Nubwo impamvu zitagaragazwa neza, gukoresha imbuga nkoranyambaga na murandasi biri mu bibigiramo uruhare rukomeye.
Ubushakashatsi bwerekenye ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kenshi akenshi bahura n’ ibibazo by’ agahinda gakabije n’ ubwigunjye.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 nacyo cyahinduye ubushuti bw’ abantu benshi. Mu bagore bato, hafi 60% bavuze ko baburanye n’ inshuti nke zabo mu gihe cy'icyorezo, mu gihe 16% bavuze ko babuze uko bavugana n’ inshuti nyinshi cyangwa zose.
Abagabo nabo byagaragaye ko bagorwa no gusabana n’ abandi. 28% mu bagabo bafite munsi y’ imyaka 30 y’ ubukure bavuze ko badafitanye umubano wa hafi n’ abandi bantu.
Nubwo ingorane zitera abantu bamwe gutakaza inshuti zabo za kera, Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 50% by’ abantu bakuru bungutse inshuti imwe nshya mu mwaka uba warangiye.
Inshamake
Ubushakashatsi bwerekana ko kugira inshuti nke cyangwa nta nshuti bidasanzwe. Abo mu myaka wa 2000 nibo byagaragaye ko batagira inshuti kandi iyo mibare ishobora kwiyongera kubera ikoreshwa ry’ imbuga nkoranyambaga, murandasi n’ ibindi bibazo isi ihangaye nabyo.
Ibyiza byo kugira inshuti
Ubushakashatsi bwerekanye ko kugira abantu bakuba hafi bigira umumaro ku mibereho myiza y’ ubuzima bwo mu mutwe, niyo waba utekereza ko utabakeneye. Ubushakashatsi bwerekanye ko kugira abakuba hafi bigabanya umujagararo n’ umuhangayiko.
Kugira ubushuti bukomeye bishohora kugufasha kubaho neza, inshuti zishobora kongera amahirwe yo kuba wakora imyitozo ngororamubiri no kurya neza.
Ubushuti kandi bugabanya ubwigunge. Ubwigunge bwagaragajwe nk’ ikibazo kibangamiye ubuzima kandi kiganisha ku byago by’ urupfu. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafitanye n’ abandi ubushuti batagorwa no guhangana n’ umujagararo kandi ko bigoye ngo bahure nawo.
Inshuti kandi zitanga ubufasha bwo kumererwa neza mu marangamutima iyo ubikeneye, inshuti zishobora kugufasha kumva neza amarangamutima yawe, bakumva ibibazo byawe ndetse bagakora uko bashoboye kugirango umererwe neza. Icyigwa kimwe cyerekanye ko abantu bafite ubushuti bukomeye bagira umutuzo, bisobanuye ko babona ibibashoboza kurenga imbogamizi ndetse bagasubira mu buzima busanzwe iyo bahuye n’ ibibakomereye.
Nyuma ya byose, kugira inshuti bishobora kugufasha kumva ko ufite aho ubarizwa kandi uri mu kintu gituma ugira intego y’ ubuzima bwawe.
Inshamake
Ni byiza kumenya ko ubushuti bushobora kuba igice gikomeye cy’ ubuzima bwawe. Ubufasha butangwa n’ abandi butuma hari inyungu tubona harimo kwirinda ubwigunge, kongera gusabaana n’ abandi no gufata neza umubiri n’ ubuzima bwo mu mutwe.
Ese ni byiza kumva udakenye inshuti?
Nubwo ubushakashatsi bwerekana ko ubushuti ari ingenzi ku buzima bwawe, ntibisobanuye ko ugomba kugira urutonde rurerure rw’ inshuti za hafi kugira ngo ugire ibyishimo cyangwa ubuzima bwiza. Niyo kubura inshuti byatuma umuntu atabaho neza, biterwa n’ uko ubibona cyangwa ubyumva. Mu yandi magambo, ari itandukaniro hagati yo gutekereza uti “Nta nshuti nkeneye” na “Nta nshuti ngira”
Niba wishimye kandi unyuzwe udafite inshuti, bishoboke ko utababaye. Mu by’ ukuri, kubaho wenyine hari inyungu bishobora kukugirira na none. Kubaho wenyine no kumarana igihe kinini nawe ubwawe ari inyungu nyinshi bizana.
Guhanga udushya
Gukora no kwibuka neza imirimo yawe.
Byongera kwiyitaho
Byongera umusaruro
Bituma ubona umwanya wo gukura
Ubushakashatsi bwerekanye ko kumara igihe kinini uri wenyine bishobora kugira umumaro munini mu guteza imbere umubano ufitanye n’ abandi. Mu by’ ukuri, ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite ubwenge bwinshi, uko bamarana igihe kinini n’ abandi bituma urugero banyurwamo rugabanuka.
Rero, gukora ibintu ku giti cyawe bishobora gutuma wumva unyuzwe kandi wishimiye umubano ufitanye n’ abandi mu buzima bwawe.
Inshamake
Ingaruka zo kutagira inshuti ziterwa n’ uko umuntu abibona ku giti cye. Niba wishimye kandi ukaba ushyigikiwe n’ abandi, nta kibazo bitwaye. Ariko niba wumva ufite ubwigunge, ni igihe cyiza cyo gutekereza ku kuba wakwagura umubano ufitanye n’ abandi.
Impamvu ishobora gutuma wigunga
Ubwigunge ni ibyiyumviro byo kuba wenyine cyane ukabura abo muganira cyangwa mugendana. Ni amarangamutima karemano umuntu atashobora kwirinda. Rero, niba akenshi wumva wigunze, nubwo waba wumva nta nshuti ukeneye, hari uburyo bwinshi wakoresha mu guhangana n’ ayo marangamutima.
Menya impamvu wigunze: niba wumva wigunze kubera uri kure y’ abandi, hari uburyo wakoresha ukagera aho abandi bari. Shaka uburyo witabira ibikorwa bihuza abantu benshi kandi uvugishe abantu muhuye uwo munsi.
Ntiwihunze: shaka ibintu biguhuza kandi ntiwemere ko uheranwa n’ ubwigunge mu gihe kirekire. Shaka ikintu gitanga umusaruro cyangwa kikuryohera kugikora.
Reka kwigereranya: Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ ubw’ abandi bantu. Nubwo waba ufite cyangwa udafite inshuti, ntibisobanuye ko ubuzima bwawe bufite agaciro gake kurusha ubw’ abandi. Aho kugira ngo wifuze iby’ abandi bafite, ishime mu bituma uba umuntu udasanzwe. Ibande ku marangamutima yo kunyurwa n’ ibintu ukunda kandi ufite.
Niba ushaka inshuti
Nubwo waba wumva nta nshuti ukeneye kugira ngo wishime, ni byiza ko ugira abantu ushobora kwizera no kubitabaza mu gihe ukeneye ubufasha. Abantu ni ibiremwa bigera ku nsinzi iyo bafitanye umubano n’ abandi bantu.
Niba wumva ukeneye kwagura uruziga rw’ abantu bagukikije kandi ukagira inshuti nke z’ umumaro, hari ibintu ushobora gukora ugahura n’ abantu mufite ibyo musangiye:
Ubukorerabushake: shaka ahantu wumva wakorera. Kumara igihe ufite icyo uri gukora ni uburyo bwiza bwo guhura n’ abandi musangiye intumbero.
Shaka igikorwa kikuzanira ibyishimo: uburyo bumwe bwiza bwo guhura n’ abantu ni ugukora ikintu kigushimisha. Shaka uburyo wiga icyo ukunda yaba guteka, gusiga irangi cyangwa kwiga mudasobwa. Shaka abo mwurirana imisozi, jya mu ikipe ikora imyitozo cyangwa witabire itsinda ry’ abasoma ibitabo ku isomero rikwegereye. Ibi ni bimwe mu byagufasha kubaka ubucuti n’ abantu mukaba inshuti z’ akadasohoka.
Shaka inshuti kukazi: akazi niho 54% by’abarengeje imyaka y’ ubukure bahurira n’ inshuti zabo. Ibihe bagirana n’ uburyo bakorana akenshi nibyo bituma bagirana ubushuti bukomeye.
Wibuke ko kugira inshuti ukuze bigora kurusha uko wazigira uri umwana. Bishobora gutwara igihe n’ imbaraga kandi ukaba uhamya koko niba ugomba kuhaba. Mu gihe wagiranye umubano n’ abandi, ni byiza ko ukomeza kuwitaho.
Nubwo ubushuti bugira umumaro, ushobora kumva udakenye inshuti. Ingaruka bigira ku buzima bwawe ziterwa akenshi n’ uko wumva icyo kintu. Niwa wigunze kandi ukagorwa no guhura n’ abanda, kumva uri wenyine bigira ingaruka ku mibereho yawe.
Buri wese akeneye kwegerana n’ abandi kandi ashobora kwitabaza iyo akeneye ubufasha.
Ushobora gufashwa n’ uwo mwubakanye cyangwa abandi bagize umuryango wawe, bivuze ko ushobora gukenera inshuti inshuro nke. Akenshi ibi ntacyo bitwaye ariko jya ufata igihe cyo kwigenzura niba nta bandi ukeneye hafi yawe.
Ni byiza kumenya neza niba nta mutwaro uremereye uri gushyira ku bantu, umwe cyangwa babiri badashobora kuguha ibyo ukeneye byose. Kugira abantu witabaza, baba ari inshuti, umuryango, abo mukorana cyangwa abo muhurira mu bikorwa runaka, bishobora kugira uruhare rukomeye mu marangamutima n’ imibereho byawe.
Comments