Ibibazo byo mu mutwe bidashakiwe ubufasha bishobora kongera ibyago byo kwiyahura. Abenshi mu ngimbi n’abangavu biyica bakunda kuba bafite indwara y’agahinda gakabije cyangwa Imimerere ihidagurika (Bipolar).
Ababyeyi benshi usanga badaterera iyo niba umwana yavunitse cyangwa yakomeretse ku mubiri. Ariko iyo bigeze ku burwayi bwo mu mutwe, ibimenyetso bishobora kumara amezi cyangwa imyaka bitavuwe. Ababyeyi bamwe na bamwe ntibamenya neza ibimenyetso mpuruza ku burwayi bwo mu mutwe iyo bigeze ku ngimbi n’ abangavu. Abandi usanga bahagayikishjwe n’uko umwana wabo bamwita “Umusazi” igihe basabye ubufasha.
Ariko, kuvuza umwana hakiri kare ni ingenzi mu kuba ingimbi cyangwa umwangavu bamererwa neza. Niba ukeka ko Ingimbi cyangwa umvangavu afite ibibazo byo mu mutwe, Shaka ubufasha ku babizobereye hakiri kare.
Ibyago byo kudasaba ubufasha
Rimwe na rimwe, ababyeyi bagorwa no kumenya neza ko abana babo bafite indwara zo mu mutwe. Ariko kwirengaza icyo kibazo ntibituma gishira. Muby’ukuri, hatabayeho ubuvuzi, ku ubuzima bwo mu mutwe biba ari akaga gakomeye cyane. Niba Hatabayeho kuvurwa neza, ingimbi cyangwa umwangavu ashore kugegeza kwivura we ubwe kandi ubu buryo bwatera ibibazo bikomeye kurusha mbere. Bashobora gutangira gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa n’ibindi bishora kuba bihagaritse uburibwe bafite, by’ akanya gato. Usanga akenshi ashingira ukwo kwivura byongera ibibazo gusa mu buzima bw’ ingimbi n’abangavu.
Ibibazo byo mu mutwe bidashakiwe ubufasha bishobora kongera ibyago byo kwiyahura. Abenshi mu ngimbi n’abangavu biyica bakunda kuba bafite indwara y’agahinda gakabije cyangwa Imimerere ihidagurika (Bipolar). Kwiyahura biza ari impamvu ya kabiri mu itera impfu nyinshi mu bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Abenshi mu biyahura, bagagaza ibimenyetso mpuruza ko bumva nta mumaro cyagwa icyizere cy’ubuzima bafite.
Niba wumva ingimbi cyangwa umwangavu avugo ko ashobora kwigirira nabi cyangwa kwiyica, ntubisuzuge. Ntubifate nk’aho ari “gutera urwenya ngo abantu bamwumve” cyangwa ko “basaze”. Bifate nk’aho ari ikimentso mpuruza cyerekana ko ingimbi cyangwa umwangavu akomerewe.
Impamvu zituma ingimbi n’ abangavu bagira ibibazo by mu mutwe
Ubugimbi n’ubwangavu ni igihe gikunda kugaragaramo ibibazo bitandukanye ku buzima bwo mu mutwe. Abashakshatsi bavuga ko biterwa n’ impamvu nyinshi
Imisemburo
Impinduka mu misemburo no gukura k’ubwonko mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bishobora kuzana ibyago byo kugira ibibazo byo mu mutwe. Abashakashatsi benshi basobanura iyi ngingo bavuga ko “ibice bigenda byangirika” bisobanuye ko iyo ibice bitandukanye by’ubwonko bidakura ku muvuduko umwe, aha ingimbi cyangwa umwangavu ashobora kugagaza impinduka mu mitekerereze’ imimerere n’imyitwarire.
Hari ibibazo bimwe na bimwe bihererekanywa biva ku babyeyi. Niba umwe cyangwa mu babyeyi bose bafite ikibazo cyo mu mutwe, ingimbi cyangwa umwangavu aba afite ibyago byo kukigira nawe.
Ibikikije umuntu
Ibitubaho nabyo bigira uruhare ku buzima bwo mu mutwe ku ingimbi n’abangavu. Ibikorwa bihunganya, harimo kwegera urupfu, guhoterwa bishobora kongera ibyo byo kugira ibibazo byo mu mutwe mu ngimbi n’abangavu.
Umujagararo(Stress)
Stress nayo ishobora kuba impamvu iganish ku ndwara zo mu mutwe. Niba ingimbi cyangwa umwangavu atotezwa ku ishuri cyangwa akishyiraho igitutu cyo gutsinda cyane mu ishuri, aba ari mu byago byo kundwara indwara zo mu mutwe.
Uko indwara zo mu mutwe zihagaze mu ngimbi n’abangavu
Ikigo gihinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyerekana ko 49.5% by’ ingimbi n’ abangavu bazagira ibibazo ku rugo runaka hagati y’imyaka 13 na 18. Indwara zigaragara akenshi mu ingimbi n’ abangavu ni:
ADHD
Mood Disorders
Major Depression (Agahinda gakabije)
Conduct Disorder (imyitwarire iganisha ku byaha bihanwa n’amategeko)
Anxiety Disorders (Indwara y’ icyoba)
Panic Disorder (Indwara iranga no kubura umutuzo)
Eating Disorders (Indwara z’imyitwarire idakwiye mu gufungura)
Psychosis
Ububata ku biyobyabwenge n’inzoga.
Ibimenyetso mpuruza by’ uburwayi bwo mu mutwe ku ngimbi n’ abangavu
Biragoye kumenya neza itandukaniro riri hagati y’uburwayi bwo mu mutwe bwatewe n’ imihindagurikire y’ imisemburo, igihe umwana agezemo gutandukanye n’ amarangamutima asanzwe. Ariko ni byiza kureba neza, wabona niba hari impinduka zituma ingimbi cyangwa umwangavu adakora neza, aho ntago biba bisanzwe.
Uburwayi bwo mu mutwe bugaragara mu buryo butandukanye, ku bantu batandukanye. Bimwe mu bimenyetso mpuruza by’ uburwayi bwo mu mutwe mu ngimbi n’ abangavu, harimo:
Imihindagurikire y’imisinzirire: ingimbi cyangwa umwangavu avuga ko abura ibitotsi cyangwa akajya asinzira mu ishu. Kumva adafite ubushake bwo kuva mu buriri, cyangwa agakesha ijoro ryose adasinziriye ni ikimenyetso gikomeye.
Gutakaza inyungu mubikorwa yakundaga: niba ingimbi cyangwa umwangavu atajya mu bintu yakundaga, cyanga se ntashishikarire kuguma hamwe n’inshuti,ashobora kuba afite ikibazo.
Ibibazo mu masomo: ibibazo byo mu mutwe akenshi bituma habaho impinduka ku bwira bwo gukora neza mu ishuri. Niba umwana wawe nta bushake afite bwo gukora imikoro, cyangwa amanota agasubira inyuma mu mitsindire, bishobora kuba ari ikimenyetso ko afite ikibazo.
Impinduka mu biro n’ imirire: kwanga kurya, gusigaza ibiryo cyangwa impindula zihuse mu biro bishobora kuba ikimenyetzo cy’ indarwara z’imyitarire mu gufungura. Bishobora no kuba ikimenyetso cy’ agahinda gakabije.
Kwiheba bikabije: Kugira umujinya, kuganya n’ umushiha ku rugero rudasanzwe ni ibimenyetso by’ uburwayi bwo mu mutwe.
Kwigunga: kuba yifuza kuba wenyine no kugira ibanga bikabije bishobora kuba ikimenyetso cy indwara zo mu mutwe.
Tuza niba ubonye ibimenyetso mpuruza
Indwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira. Ikibazo cyose yagira ntibisobanuye ko “yasaze”. Ahubwo bivuze ko ibyo bimenyetso ari ibyo kwitondera. Nkuko ingimbi n’ abangavu bagira ibibazo by’ umubiri nka Asima cyangwa ibiheri, niko n’abandi bagira ibibazo byo mu mutwe nka Obsessive Compulsive Disorder (aho umuntu atwarwa n’imigenzo) cyangwa Bipolar Disorder (Imihindagurikire mu marangamutima)
Tuza, ariko ugire icyo ukora. Aho kugira ngo umare ukwezi kose uhangayikira ikibazo, iyemeze kumenya niba umwana wawe yakungukira ku buvuzi yahabwa.
Vugana n’ ingimbi cg Umwangavu ku mpungenge zawe
Kuvuga ibyo ubona kubuzima bwo mu mutwe bw’iyo ngimbi cyangwa umawangavu bishobora kugorana ubwa mbere. Ariko, ni iby’ingenzi kuvuga ibyo umubonaho
Geraregeza umutege amatwi wumve neza uko abivuga. Witonde kandi ntukoreshe amagambo amusesereza cyangwa amucira urubanza. urugero “uri umusazi” cyangwa “byose ni amakosa yawe”. Aha hari ingeo z’amagambo ushobora gukoresha:
“Mbona usigaye uhora mu cyumba cyawe wenyine, ntukijya kureba inshuti. Ndumva nabikubaza”
Maze iminsi mbona ukora imikoro yawe utinze. Ndibaza niba muri iyi minsi umerewe neza n’amasomo”
“Uri kuryama cyane kurusha uko bisanzwe; Ndibaza niba hari ikintu kikubangamiye cyangwa kiri gutuma utiyumva nkawe ubawe”
Ntuzatangazwe no kumva ingimbi cyangwa umwangavu akomeje kuvug ko ntakibazo afite cyangwa ukabona agubizanya umushiha. Abenshi muri bo bumva bafite ikimwaro’ isoni, ubwoba cyangwa urujijo baterwa n’ ibimenyetso bafite. Birashoka kandi ko ingimbi cyangwa umwangavu ashobora kuba abonye aho ahera akabivugao. Rimwe na rimwe baba bazi ko baremerewe, ariko batazi neza uko bavuga ingorane bafite
Fasha Ingimbi cyangwa umwangavu kubona umuntu wizewe yabwira ibye
Ni iby’ingenzi ko ingimbi cyangwa abangavu bagira umuntu mukuru bizeye bajya babwira ibibazo kuko byagaragaye ko bamwe bifuza undi muntu babwira atari umubyeyi. Niba uri umubyeyi, kora ku buryo abona abantu byibuze batatu kandi bakuru yabwira .
Mubaze uti “niba ufite ikibazo wumva utambwira, ninde wifuza kubwira”. Mu gihe ingimbi n’ abangavu bifuza kuganira byose n’ inshuti zabo, urwo rungano rwe rushora kutabona imbaraga zo guhangana n’ ibibazo bikomeye. Rero, ni byiza ko abona umuntu mukuru umugira inama.
Ninde ingimbi cyangwa umwangavu yasaba ubufasha?
Inshuti z’ umuryango, abavandimwe, abatoza, abarimu, abajyanama n’ababyeyi b’inshuti ze bashobora kuba mu bantu yavugisha. Mwibutse ko ntacyo bitwaye kuba yababwira ibibazo ahanganye nabyo kuko ari abo kwizerwa.
Cyaba ari igihe cyiza cyo kumubaza uti “byaba ari byiza ubibwiye inzobere mu buzima bwo mu mutwe?” ibi biterwa n’uko rimwe na rimwe ingimbi n’abangavu bumva batabohokeye kujya kwaka ubufasha kuri izo nzohere ariko bamwe bashobora kubiha agaciro bakaba bajyayo.
Suzumisha umwana wawe
Niba ubona uburwayi bwo mu mutwe bugaragaje ibimenyetso, ni byiza ko mugana ivuriro ribegereye. Kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa kwiyumvira ibintu bidahari ni bimwe bituma ingimbi cyangwa umwangavu aba agomba gusuzumwa byihutirwa.
Ku bibazo byo mu mutwe bidateye inkeke ako kanya, tegura kubonana na muganga uri kumwe n’umwana wawe. Ushobora kandi gusaba ko yakorerwa amasuzumwa mu buryo buhoraho. Mubwire uti “nateganyije ko twazajya kureba muganga kuwa kane, ndabizi ko utita ku munaniro umaranye iminsi, ariko ndifuza ko wasuzumwa tukamenya uko uhagaze”
Sobanurira neza umuganga kandi wemerere umwana wawe agirane ikiganiro na muganga bonyine kuko Ingimbi cyangwa umwangavu bashobora kwisanzura ababyeyi badahari.
Isuzuma rishobora gutuma ugira umutuzo kandi ukamenya uko ubuzima bw’umwana wawe buhagaze; Umuganga ashobora kuba yabayobora ku nzohere zivura ingimbi n’abangavu
Hitamo Uburyo bw’imivurire
Umuganga wawe ashobora kubona ko ari ngomba ko hakorwa andi masuzuma akokohereza ku nzobere mu buzima bwo mu mutwe. Yaba avura akoresheje ibiganiro cyangwa ari umukozi ushinzwe ivugururamibereho, bose bashobora kugirana ikiganiro nawe hamwe n’umwana bikabafasha kubona amakuru ahagije.
Bashobora gukoresha ibibazo byanditse cyangwa ubundi buryo bwibipimo. Ikindi, izo nzobere zishobora gusangira amakuru n’umuganga w’ umwana wawe bityo bigafasha kubona neza ikizakoreshwa havurwa umwana, yaba uburyo bw’ibiganiro cyangwa imiti.
Isabire Ubufasha
Ubuzima bwo mu mutwe bw’ ingimbi cyangwa umwangavu bugira ingaruka ku muryango wose, rero ni byiza gusaba ubufasha nkawe nk’umubyeyi niba wabonye ko umwana wawe afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Kuganira n’ abandi babyeyi nabyo byagufasha kugira ubuzima bwiza. Ababyeyi bamwe bakomezwa n’ ubufashwa bw’amarangamutima butangwa n’ ababyeyi bumva neza, abandi nabo bagahitamo kwiga bakoresheje ibiganiro
Egera amatsinda ya mvura nkuvure cyangwa wegere inzobere itanga ubufasha ku mwana wawe. Ushora kandi gushakisha amahuriro cyangwa amatsinda akoresha uburyo bw’ ikoranabuhanga bakagufasha.
Ushobora kandi gushaka inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe ku giti cyawe. Agufasha kumenya neza ko uri gukoresha uburyo bukwiye mu guhangana n’ibikubangamiye, nawe ukabasha gufasha umwana wawe.
Comments