top of page
Writer's pictureTUYISHIME Pacifique

Ibimenyetso Mpuruza Byo Kwiyahura

Impuguke zisobanura icyo ugomba gukora nuburyo bwo gutabara, niba ukeka ko umuntu atekereza kwiyahura.


Ni kenshi ibiganiro byerekeye ingingo yo kwiyahura bifatwa nk’ibiteye ubwoba. Ariko uko abantu batera intambwe yo kuganira n’inshuti cyangwa abagize umuryango ku bitekerezo byo kwiyahura bafite, amahirwe yo gufasha umwo muntu gutera intwambwe iganisha ku kubohoka ariyongera.


Kubaza umuntu ko yaba afite ibitekerezo biganisha ku kwiyahura abantu benshi babifata nkaho ari ugutangiza izo ntekerezo mu mutwe w’ubibazwa. Ibi sibyo! Inzobere mu buzima zimenyesha ko kubaza ibyo bibazo bifasha kubona amakuru yatuma hatangwa ubufasha ku muntu ufite agahinda cyangwa udafite icyizere cy’ubuzima. Iyo umuntu ategura kwiyahura, amagambo n’ibikorwa bye bishobora kwerekena ko agana mu nzira yo kwigirira nabi.


Kwiyahura bishobora gufatwa nk’inzira yo gushyira ku iherezo imihangayiko iterwa n’ibibazo by’ubuzima kuko biyumvamo ko nta cyizere y’ejo hazaza. Biba bimeze nk’aho izindi nzira zidafite icyo zamarira uwo muntu. Byagaragaye ko umuryango ufite amateka yo kwiyahura cyangwa guhubuka akenshi byongera ibyago byo kuba abagize uwo muryango bakwiyahura.



Ibindi byongera ibyago byo kwiyahura harimo:

  • Gukoresha ibiyobyabwenge

  • Kugera ahari intwaro zikomeretsa

  • Kunyura mu bihe bigoye by’ubuzima

  • Kwigunga

  • Kugira amateka y’indwara zo mu mutwe

  • Ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina.

  • Kugira uburwayi bw’igihe kirekire cyangwa budakira.

  • Kuba umuntu yaragerageje kwiyahura mu bihe byashize.


Uko ibimenyetso byiyongera niko ibyago byo kwiyahura nabyo byiyongera. Nubwo kuvuga ku rupfu ari ikimenyetso gisanzwe kuri benshi, hari ibindi byinshi byerekana integuza yo kwiyahura. Hari ibigaragarira mu marangamutima, amagambo cyangwa imyitwarire. Ibyo kwitabwaho ni ibi bikurikira:


Ibimenyetso by’ amarangamutima

  • Kugira agahinda gahoraho

  • Kudashimishwa n’ibikorwa byari byiza ku muntu

  • Umushiha

  • Umujinya

  • Ubwoba budasanzwe

  • Kwiyumvamo ikimwaro no guseba

  • Imimerere ihindagurika.


Ibimenyetso mu Amagambo umuntu yavuga Yerekana ko Yakwigirira:

  • Ubuzima nta ntego bufite

  • Yumva abereye umutwaro abandi

  • Yumva byayoberanye.

  • Adashaka kubaho.

Hari ubwoko bubiri bw’amagambo cyangwa ibitekerezo biganisha ku kwiyahura. Harimo Imvugo ihita ibyerekana, urugero: ngiye kwiyica. Hari kandi n’imvugo zisaba kwitondera. Zirimo “nifuza kuryama simbyuke”, “sinitaye ku kuba nagongwa n’imodoka”. Abantu benshi birengagiza amagambo nkayo ariko birakwiye ko bidafatwa nk’ibintu bisanzwe.


Imyitwarirwe iganisha ku Kwiyahura:

  • Kwikumira kugera aho abandi bari.

  • Kutavugana n’inshuti cyangwa umuryango.

  • Gutanga ibintu no kwandika Indagano

  • Gutwara imodoka ntacyo witayeho

  • Kugira amahane.

  • Kwongera ingano y’ibiyobyabwenge n’inzoga

  • Gushakisa amakuru yerekeye kwiyahura, akenshi kuri murandasi

  • Gushaka ibikoresho byangiza (Ibinini/imiti cyangwa intwaro)

Abantu bakuze nabo hari ibyago byo kwiyahura, kandi byagaragaye ko babikora ku rugero ruri hejuru ugereranije n’abari mu yindi myaka. Ibi bigaterwa n’uko akenshi badakunze kwihutira gushaka ubufasha kubazobereye mu kuvura indwara nk’ agahinda gakabije n’izindi. Nubona umuntu ukuze yarahagaritse kwigirira isuku, afungura nabi cyangwa agatanga imitungo ye mu buryo budasanze, ukwiye kwihutira kumufasha akagera ku inzobere zivura indwara zo mu mutwe.


Ibimenyetso mpuruza ku bana

Abantu benshi ntibatekereza ko abana bato, ingimbi n’abangavu nabo bagira ibyago byo kwiyahura ariko nabo bagaragaza ibimyetso biganisha ku kwiyahura. Niba umwana avuga ku ngingo yo kwiyahura cyangwa yifuza gupfa, mwumve kuko nawe akwiye ubufasha. Ibi biterwa nuko ikibazo gishobora kuboneka ko ari gito ku muntu mukuru ariko umwana, ingimbi n’abangavu bakomererwa nacyo.


Ibishobora gutera umwana muto, ingimbi n’amwangavu kwiyahura harimo:

  • Gutotezwa na bagenzi be.

  • Babuze umutu bakunda.

  • Yakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, amarangamutima cyangwa irishingiye ku gitsina.

  • Gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga

  • Kuba umwana yarigeze kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

  • Kumva abana badahamye ku buzima bw’imyororokere.


Ni iki wakora uyu munsi?

Niba ubona umuntu ukunda cyangwa ukwegereye agaragaza bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru, ntiwisuzugure kuko wamufasha. Ntutinye gukoresha amagambo arasa ku ntego, harimo nko kubaza ati “Wababa ufite ibitekerezo byo kwiyica?” Niba agusubije “Yego” cyangwa “Ndakeka”, mubaze ikintu kitamubangamira, yaba ari uguhamagara umurono w’ubufasha cyangwa kugirana gahunda na muganga.


Nibyiza kandi kubaza uwo muntu niba yarigeze ategura uko aziyahura. Mu gihe asubije “Yego” mufashe kubona ubufasha bwihuse. Mushobora kujya ku ivuriro ribegereye cyangwa mugahamagara RBC:114, RRC:2100

Kwiyahura biririndwa, kandi abantu bumva nta cyizere cy’ubuzima bafite bashobora kubaho mu buzima bwuzuye kandi burimo ibyishimo. Nubwo utagenga uko ibikorwa by’umuntu abikora, ushobora kuba uw’ingirakamaro.

NI iki wumva wakora ugafasha uwo ukunda guhitamo ubuzima buzima?

37 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page