Abanyamakuru basabwe kujya bigengesera mu gihe bakora ku nkuru z’abafite ibibazo byo mu mutwe n’ihungabana, kugira ngo inkuru zabo zibe izikemura ibibazo aho kubyongera.
Byatangajwe ubwo umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abanyeshuri bibumbiye (GAERG) ku bufatanye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) n’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda, UNDP; bahuguraga abakora itangazamakuru mu Rwanda ku bijyanye n’uko bagomba kwitwara mu gihe bagiye aho bahurira mu kazi kabo n’abantu baba bafite ibibazo byo mu mutwe.
Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, kuri Noblezza Hotel Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Abanyamakuru basobanuriwe ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku ndwara zo mu mutwe, uko umuntu yavugana n’ufite ikibazo cyo mu mutwe hagamijwe kumufasha, ubufasha bw’ibanze ku muntu wagize ikibazo cyo mu mutwe ndetse n’uburyo abanyamakuru bakwiriye gutara inkuru no kuzitangaza ku bantu bafite icyo kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle yavuze ko iki gikorwa kiri mu ruhererekane rw’ibyo batangiye mu 2020-2021 bigamije ku kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ati “Igikorwa cyatuzinduye ni kimwe mu bikorwa twateguye gukora gikubiye muri gahunda irambuye ikubiye mu kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ntabwo ari ibintu byizanye byaturutse ku kuba ikibazo cy’agahinda gakabije kimaze gufata indi ntera. “
“Twasanze nka GAERG dukwiriye kugira icyo dukora. Kimwe mu byo twakoze ni ugutangiza ikigo cyita ku ihungabana mu Bugesera. Mu 2020 na 2021 twatangiye ubukangurambaga tunigisha abantu kumenya byimbitse ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Emmanuel Mugisha, yashimye iki gikorwa avuga ko nabo hari amavugurura bari gukora azafasha abanyamakuru gukora kinyamwuga birushijeho mu gihe batangaza inkuru zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Aya mahugurwa abanyamakuru bayahawe n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zirimo muganga Muziga Providence, wigisha muri kaminuza y’u Rwanda usanzwe ari n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse na Kanazayire Clémentine usanzwe ari impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Nyuma y’iki gikorwa GAERG irateganya gukora ibindi bitandukanye bigamije gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu basobanukirwe ubuzima bwo mu mutwe n’ibibazo bikunze kubwibasira.
mwakoze cyane