top of page
Writer's pictureTUYISHIME Pacifique

Dukeneye Kuvuga Kuri Bruno: Icyo Encanto Itwigisha Ku Ihungabana Rihererekanywa

“Mind in the Media” ni uruhererekane rw’ inkuru zibanda ku buzima bwo mu mutwe, ziboneka mu ma filimi atandukanye n’ama televiziyo.

Aha turibanda ku bice bitandukanye bya filimi Encanto, iboneka kuri Disney+


Umuryango Madrigal ubarizwa muri Disney wakoze filimi Encanto, uherereye mu gace keza muri Columbia. Abari muri uwo muryango bagaragaraho impano zidasanzwe, harimo imbaraga zidasanzwe bakoresha mu gufasha abo baturanye. Nubwo buri wese aharanira kurinda ishema ry’umuryano Madrigal, ibibazo bitangira kugaragara, muri iyo nzu ituwemo n’ibiragano (ibisekuru) bitatu bitandukanye.


Iyo filimi irimo ijwi ry’indirimbo itazibagirana mu bantu b’imyaka itandukanye, cyane cyane ijwi ry’ indirimboo “We don’t talk about Bruno” (Ntituvuga kuri Bruno), iyi ndirimbo ikurura benshi yibanda ku rwango abari muri uwo umuryango bagiriye Bruno (Jon Leuizamo), ufite imbaraga zo kureba ahazaza.


Hari byinshi wakunda kuri Encanto, uhereye ku buryo ikoze, abakinnyi beza n’inkuru iteye amatsiko. Ariko iyo nkuru abantu benshi bayitondeye babona ko isobanura ku kintu gikomeye: Umubabaro n’ urujijo rw’ihungabana rihererekanywa. Ibi ni ukubera ko nubwo Abuela Alma (María Cecilia Botero), umwe mu bakuze, avuga inkuru ikomeye kuyumva, yibanda ku bitangaza byatumye Madrigals bajya mu gace babamo, ariko icyo atibandaho ni impamvu y’ihungabana yatumye bisanga muri ako gace.


Abasirikare bafite intwaro bateye agace Alma n’umugabo we Pedro bari batuyemo, byatumye abo bombi bahunga ubwo bugizi bwa nabi bari kumwe n’impanga zabo eshatu. Pedro yiciwe mu maso y’umugore we agerageza kubatinza kugira ngo Alma n’abana be bahunge. Urumuri Alma yari afite, muburyo bw’ ubufindo nirwo rwamurinze arinda agera mu gace gashya. Rero, nubwo Abuela yibanda ku gitangaza cyatumye we n’abana barokoka, ubwo bufindo bwaturutse mo umubabaro, umubabaro wari mwinsi kuburyo wagize ingaruka kuri buri wese mu muryango wa Madrigal, nubwo batazi neza uko byagenze cyangwa impamvu zabyo.


Iri hungabana ryumvikana inyuma y’inkuru y’ibiragano (ibisekuru), rimeze nk’indorerwamo nziza zo kumva no kumenya neza Ihungabana rihererekanywa, harimo ubusobanuro bwaryo, uko abantu bahangana naryo n’icyakorwa kugira ngo umuntu akire.


“Umuryango Madrigal” Ihererekanywa ry’ihungabana ni iki?






Bavuga Ihererekanywa ry’ ihungabana mu bagize umuryango iyo ingaruka z’ ihungabana ryavuye ku kiragano kimwe rijya ku kindi. Janay Holland, inzobere mu kuvura abafite ingo n’imiryango avuga ko “Ibyabaye ku muntu umwe mu muryano, bigira ingaruka ku bandi”


Urugero, muri Encanto, Abuel Alma yagize ihungabana igihe yakuwe hamwe n’umuryango akabura n’umugabo we. Nubwo abo mu kiragano cya gatatu, harimo Mirabel(Stephanie Beatriz) w’imyaka 15 batigeze bahura n’ihungabana, baracyagirwaho ingaruka kuko ibibazo Abuel Alma yagize, bisanze ibyo yaciyemo byatumye uburyo bahangana n’ibibazo buhinduka. Ibi byatumye bagira ibibazo byo mu mutwe bitandukanye, harimo Ubwoba, gutinya ko ibintu bitakozwe neza n’ubwoba bwo kwirengizwa.



Dr. Ling Lam, umwarimu muri kaminuza ya Santa Clara avuga ko isoko y’ ihungabana rihererekanywa riba mu bice bitatu:


  • Ibihungabana byabaye ku bantu benshi: nka Jenoside, intambara, kwimurwa ku ngufu, ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina.

  • Ibihungabanya byabaye hagati y’abantu: nk’ ihohoterwa rikorewe uwo mwashakanye, irikorewe abana cyangwa kubirengagiza.

  • Ibyabaye ku muntu ku giti cye: gukoresha ibiyobyabwenge.


“Ntituvuga kuri Bruno”: Ni irihe tandukaniro ry’ ihungabana rihererekanywa n’ubundi bwoko bw’ ihungabana?



Kuba abantu bahura n’ibibahungabanya, biragorana gutandukanya ubwoko bwihungabana abantu bahura naryo. Nkuko Lam abisobanura, bisa nkaho hari imigezi myinshi itemba isuka mu kigega cy’ ihungabana.


Lam na Holland bavuga ko kumenya uburyo bw’imyitwarire mu muryango runaka bifasha kumenya niba koko hari ihungaba ryahererekanyijwe riva ku kiragano kimwe rijya ku kindi. Urugero: ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigaragara ku bafitanye isano, mu biragano bitandukanye bishobora gusobanurwa ko ari ihungabana ryahererekanyijwe. Muri Encanto, biboneka mu buryo Mirabel yibaza ku kuntu yangiwe kwakira impano z’ubufindo, bikaba bifitanye isano ry’ukuntu Abuela nawe yibaza ku cyazanye Madrigals mu bice batuyemo, nubwo bose bagendana agaginda katewe no kubura ibyo bakunda.


Hari imigezi myinshi itemba mu kiyaga kirimo ihungabana


Mu kuvumbura ihungabana rihererekanywa, Dr. Lam aba afite umuntu ku giti cye cyangwa umuryango bari gukorana, bikamufasha kumenya neza uburyo bw’imibanire hagati y’ibiragano (ibisekuru) bitandukanye, kandi akamenya uburyo ikiragano kimwe cyagize uruhare mu mikorere y’ikindi.


Uko abantu bitwara mu “ihungabana rihererekanywa”


Lam atanga inzira enye zigaragaza uko abantu bitwara mu bihe by’ihungabana, ryaba irihererekanywa cyangwa ubundi bwoko bwaryo. Bwinshi muri ubwo buryo bugaragara muri Encanto.


1. Kwigaya


Kwigaya ni ukwiyumvamo ikimwaro no kubura umumaro. Umuntu wigaya aba yumva ko bidashoboka ko abantu bamukunda cyangwa akumva adashoboye bihagije. Muri Encanto, nibyo murumuna wa Mirabel (Jessica Darrow) avuga mu ndirimbo “Surface pressure”. Imbaraga za Luisa zirahambaye kandi akora byose abantu bamubwiye. Ariko, ubwo buremere bwo gukora ibintu byinshi byamuganishije ku burwayi bw’ubwoba. Akomeza gukora byose bamusabye nkuko abiririmba mu ndirimbo “I'm pretty sure I'm worthless if I can't be of service” (nzi neza ko ntacyo maze niba ntagira icyo ntanga). Ibi bivuze ko imiterere ye ari uko yagira icyo afasha abandi, akaba yigaya iyo atagize icyo akora.


2. Guhakana


Guhakana biba iyo umuntu yanze kwemera ibyamuhungabanyije mu gihe cyashize, ahubwo akavuga ko ibintu byose ari byiza kandi ko ahahise harangiye. Muri Encanto, Abuel na Mirabel berekana guhakana ihugabana ku muntu banyuzemo. Mu by’ukuri, iyo Mirabel ahamya ku abana bo mu gace atuyemo, ko niyo yaba nta mpano yahawe yumva ko ameze nk’abandi bose bo mu ryango we bafite impano, ariko umwana umwe akamusubiza ati “Wabona Impano yawe iri uguhakana”. Bisa nk’urwenya, ariko bigaragaza neza uko Mirabel yafashe ibyamuhungabanyije, akabyorosa, nubwo bimufasha kwacyira icyizere ku ruhande rumwe, bimubuza gukira ibikomere.


3. Kwiyenza ku bandi


Ibi biba iyo abantu bafashe amarangamutima y’ibikomere bakayasohora, bakereka abandi umujinya. Rimwe na rimwe aba bantu bashobora guhohotera abandi mu magambo, mu bikorwa cyangwa ku mutima. Muri Encanto, imibanire ya Abuel na Mirabel bishobora kuba urugero rw’ibi. Abicijije mu kwanga cg kwirengagiza Mirabel kuko nta mpano afite, Abuela ashyira Mirabel ku ruhande, akavuga ko adafte agaciro nk’abandi bose mu muryango. Nyuma bigaragara neza ko Abuela yumva ko kuba Mirabel yarabuze impano bimugira ikibazo ku kuba ibintu byo mu ryango wabo bitagenda neza. Ibi bituma yadukana amagambo akomeretsa Mirabel ku kantu kose kabaye ku muryango wabo.

Kubw ’iyo mpamvu, Ubufindo Abuela akora ibishoboka byose ngo aburinde, byerekana ishusho yo gushyira imbere umuryango wishimye kandi ukundana bishobora kubangamirwa n’uko umwe muri bo akoze ikintu giteza ikibazo, nk’ ingaruka z’ubukene, kubura ubushobozi bwo gusaba ubufasha mu gihe bikenewe cyangwa ibibazo byo mu mutwe nk’ubwoba cyangwa agahinda gakabije.


4. Kwivana mu bandi


Ibi biba iyo umuntu yanze gukora ibikorwa runaka kuko yumva adatekanye. Ntibaba bagishaka kugera aho abandi bari cyangwa bakumva badatekanye iyo bagiye guhaha ibyo kurya, ariko uko byagenda kose icyifuzo cyabo cyo kwirinda kubabaza biba imbogamizi mu mibereho yabo. Muri Encanto, biboneka kuri Bruno. Nubwo tuzi indirimbo “we don’t talk about Bruno” (Ntituvuga kuri Bruno), ivuga ko umuryango n’abo baturanye batamukundaga kubera impano yatumye avuga ukuri kose batashakaga kumva, kuri Bruno ibi byose byara muhungabanyije, yumva adakwiye kuba muri uwo muryango.

Bruno yaburiwe irengero ubwo yabonekerwaga ko Mirabel ariwe uzatuma ubufindo bwahaga imbaraga umuryango wa Madriagals buzima. Nubwo umuryano wizeraga ko yabataye, ariko mu kuri kose ni uko yabaga mu nyubako ya Madrigals., yikuye mu buzima bwu mu ryango kubera ubwoba kubyo yabonekewe (kubura ubufindo), n’icyo byaba bisobanuye kuri we na Mirabel.

Holland asobanura ko nubwo iyo myitwarire itari myiza ku buzima bwo mu mutwe, igomba kumvikana nk’uburyo bwo kwirwanaho ku bantu bagize ihungabana, kugira ngo bakomeze kujya imbere mu mibereho yabo.


Ni iki nakora? Ni iki cyakorwa mu rwego rwo gukira ihungabana rihererekanywa?


Umuryango wa Madrigal muri Encanto, bakira ihungabana ryahererekanyijwe mu kunga ubumwe no kuganira ku bibazo byabo. Ariko twumve neza ko ubuzima busanzwe butameze nka filimi tureba, kandi mu by’ukuri n’inzira zo gukira ntago zirasa ku ntego.

Intambwe ya mbere ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe, bumva ko bafite aho bahuriye n’ihungabana ryahererekanyijwe mu biragano, ni ukwegera inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe. Birumvikana ko niba ihungabana rihererekanywa rikora ku muryango muri rusange, ni byiza ko abagize umuryango bajyana gushaka ubufasha, kandi bifasha ku kuba abantu babonera hamwe ishusho y’ibibazo biboneka mu biragano (ibisekuru) bitandukanye.


Icyabaye ku muntu umwe(mu muryango) bigira ingaruka ku bo babana bose


Holland na Lam bemera ko abantu bashobora gukira ari umuryango wose uri hamwe. Ariko kandi, niyo abagize umuryango wose batagira ubushake bwo kwitabira ibiganiro byo kuvurwa, umuntu umwe ashobora gukira ihungabana rihererekanywa babikesha kwitabira muntu ku giti cye.

Lam na Holland bemera ko nubwo ubuvuzi bukozwe mu buryo bw’ ibiganiro” bufasha, si cyo gikenewe gusa kugira ngo umuntu akire. Lam avuga ko “abantu bashobora kuvuga ibyabaye mu buryo bwo kurenzaho” ariko bakaba batabiha ubusobanuro. Ibiganiro ubwabyo ntibihagije. Lam yibanda ku mumaro wo gukoresha uburyo bwinshi bwo kuvura bushobora kuba burimo Cognitive therapy (Ubuvuzi bw’imitekerereze), Kwigirira impuhwe, Yoga na Meditation(Umutuzo).


Holland we avuga ko nubwo umuntu yaba atazi neza isoko y’ihungabana ryahererekanijwe, bishoboka ko kubihereza ubusobanuro no kwita kubyabaye bishobora kuzana impinduka akamenya n’ibindi yakwitaho. Ikindi ni uko nubwo umuntu umwe ariwe wagira imbaraga zo gushaka ubufasha, Lam na Holland bemeza ko bigira uruhare rukomeye ku muryango wose muri rusange kuko iyo umuntu umwe ahindutse, bitera imbaraga z’uko n’abandi bahindukirira kwaka ubufasha. “Iyo ntangiye gukorana n’umuntu umwe, abandi nabo batangira guhinduka. Umuryango nawo utangira kubibona, bakagira amatsiko. Holland akomeza agira ati “Uburyo umuntu umwe akoresha mu guhangana n’ikibazo butangira gukwira mu muryango wose.”


Muri Encanto, kuba Mirabel yaragumye ku mugambi wo gushaka Bruno akamubwira ibibazo biri mu muryango byatumye abandi basigaye nabo bisuzuma ku bibazo bafite. Ibi byabashoboje guhangana n’ingaruka z’ihungabana rihererekanywa hagati y’ikiragano n’ikindi bibafasha kandi gutera intambwe y’ibyishimo, bakakira ubuzima babayemo no gukuza imibanire y’abagize uwo muryango.


 

Nubwo inzira itaba irambuye mu buzima busanzwe, ubushobozi bwo kuvuga ku ihungabana rihererekanywa no gukora hagamijwe impinduka bishobora kuzana “Gukira” yaba ku umuntu ku giti cye n’umuryango muri rusange.

 

27 views0 comments

Recent Posts

See All

コメント


bottom of page