Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima, RBC, gitangaza ko uburyo abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bafashwa kumenya uko babwitaho, bugenda bwiyongera. Gusa ngo abafite imyaka mike bangana na 5.3% ni bo bonyine basaba ubufasha.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko ibipimo byinshi byagiye bishyirwa ahantu harimo nk’ibigo by’amashuri ndetse n’ibijyanye na COVID-19, aho barebaga ku bana n’abantu bakiri bato bapima uko ibipimo bihagaze ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bifashishije abantu 693 bo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ibipimo byagaragaje ko 14.% by’abanyeshuri bagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’imiterere ya Covid-19. Abangana na 60.3% basanze bo bafite ikibazo kijyanye no kwiheba, abandi bafite agahinda gakabije bari kuri 45.2%
Abantu bangana na 9.6% bafite ibibazo bijyanye n’ihungabana, abandi ni abagira ibibazo byinshi biterwa n’umunaniro, bari kuri 4.1%. Abakoresha ibiyobyabwenge bari kuri 6.8%.
RBC ivuga ko n’ubwo iyo mibare ikomeza kwiyongera ndetse hakiyongera n’uburyo abantu bafashwamo kumenya uko bakwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe, benshi mu bantu bafite imyaka mike ngo ntibajya basaba ubufasha ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bangana na 5.3% ari bo bonyine basabye ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe. Aho usanga abangana na 61.7% begereye aho bafashirizwa.
Rusamaza Maeva Bazilia ni umwe mu bagize ikibazo cy’agahinda gakabije akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Remera, yagize ati: “Nigeze guhura n’ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije. Nagiye ku baganga babiri umwe ni we wabashije kumfasha ndakira. Nagize amahirwe n’ababyeyi banjye baramfasha mbasha gukira vuba”.
Avuga ko yahisemo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwafasha abahura n’ikibazo nk’icyo yari afite ngo kuko iyo wahuye n’iki kibazo ubasha no kuvura undi. Sezibera Vincent ni Umwarimu akaba n’Umushakashatsi avuga ko ugereranyije, usanga urubyiruko rufite ibyago byo kugaragaza indwara ku buryo buri hejuru.
Yavuze ko indwara ziza ku isonga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ari ukwiheba cyane.
Ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ngo akenshi biterwa n’ibibazo bibera mu miryango, nk’ihohoterwa, abana bakorerwa rimwe na rimwe ntibimenyekane.
Dr Darius Gishoma, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko igituma mu Rwanda iki kibazo cyo mu mutwe kizamuka kurusha ahandi ari Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yasenye umuryango.
Ati: “Abarokotse Jenoside byabasigiye igikomere ariko no ku ruhande rw’umwana ukuriye mu muryango w’abayikoze birabagora kubyakira ntibabashe kwiyubaka.”
Avuga ko ikindi kizamura ibi bibazo ari amakimbirane yo mu miryango. Ibyo bigira ingaruka ku buzima bw’umwana bwose.
Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana) ifatanyije na MINISANTE ( Minisiteri y’Ubuzima) n’abandi bafatanyabikorwa bugaragaza ko 11% by’abana b’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo byose ngo byangiza ubuzima bwo mu mutwe.
Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yavuze ko bari gukorana na RBC mu gushakira ubufasha abana bakiri bato mu bibazo bahura na byo, bigatuma bangirika mu buryo bw’imitekerereze.
Ati: “Nishimiye igikorwa cy’uyu munsi kuko twagize amahirwe yo kuganira na bo baduha n’ubuhamya bw’ibibazo bagenda bahura nabyo”.
Yabagiriye inama, ababwira ko bagomba kwirekura ndetse bakagira igihe cyo kuganira n’inshuti bisanzuraho.
Dr Kayiteshonga Yvonne, Uhagarariye Ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC, yavuze ko ubundi, ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho kuva umuntu akivuka kugeza apfuye.
Yagize ati: “Iyo umuntu ageze mu bugimbi ndetse n’ubwangavu ni bwo habaho gutangira kwitekerezaho. Aho usanga batekereza ku buzima banyuzemo no ku bw’ahazaza. Icyo gihe umwana abakeneye umuba hafi nk’umuntu mukuru kugira ngo amufashe kuko ibibazo by’imibereho, imihindagurikire y’imitekerereze n’imibereho ituma umwana akenera kwitabwaho. Iyo yitaweho neza ni we uvamo umubyeyi mwiza kandi uboneye.”
Yakomeje avuga ko umuntu wahuye n’ikibazo afashwa mu buryo bw’imiti, no kuganirizwa akabona ko ari umuntu nk’abandi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko indwara zo mu mutwe ari nyinshi ariko mu ziganje mu Rwanda, harimo iy’agahinda gakabije kihariye 11.9%, iy’umuhangayiko yihariye 8.6%, ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ryihariye 3.6%, indwara yo kunanirwa kwifata ku ngeso runaka yihariye 3.6% n’igicuri gifata 2.9%.
Inkuru yakuwe kuri panorama.rw
Comments