top of page
Writer's pictureMUNEZERO Magnifique

KWIYAHURA BISHOBORA KWIRINDWA MU GIHE BURI WESE ABIGIZEMO URUHARE


Mutuyimana Rose w’imyaka 21 arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ibibazo byo mu muryango.


Uyu mukobwa wo mu mudugudu wa Ruyange, akagari k’Agatabaro, Umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ku itariki ya 14 Werurwe, nibwo hamenyekanye inkuru ko yashatse kwiyahura, ubwo yanywaga umuti witwa “tiyoda” .


Si mu Rwanda gusa igikorwa nk’iki cyo gushaka kwiyambura ubuzima cyabonetse, kuko no mu bihugu bitandukanye ku isi hari abandi bantu bagaragara mu bikorwa byo gushaka kwiyahura.

Umuntu yakwibaza impamvu zateye uyu mwana w’umukobwa gushaka kwiyahura. Iki kibazo nicyo impuguke twaganiriye zatubwiyeho bimwe mu bituma hari abantu bamwe bifuza kuva muri uyu mubiri biyahuye mu buryo ubu cyangwa buriya.


Nk’uko Dr Ngirababyeyi Alfred ni inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe muri CARAES Ndera. Avuga ko kwiyahura ari igikorwa umuntu akora we ubwe agamije kwiyambura ubuzima kubera impamvu runaka. Uburyo bikorwamo rero ni bwinshi; burimo kunywa cyangwa kurya ibintu bihumanya nk’uburozi cyangwa kugongwa n’imodoka ku bushake bwawe.

Impamvu zitera kwiyahura ni nyinshi nk’uko yakomeje abivuga. Zirimo: kuba umuntu afite ikibazo mu mutwe, kugira ibikomere kubera amateka, cyangwa kuba warabaye imbata y’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ibisindisha, kokayine, heroyine n’ibindi.

Mu zindi mpamvu zitera kwiyahura harimo gutakaza icyizere cy’ubuzima, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, mu cyegeranyo cyawo cyo mu mwaka w’2015, kivuga ko abantu barenga gato miliyoni 300 nta cyizere cy’ubuzima bari bafite; ni ukuvuga 4,4% by’abatuye isi.


Ubushakashatsi bukaba bukomeza kwerekana ko uku gutakaza icyizere no kwiheba ari imwe mu mpamvu zituma habaho kwiyahura ndetse umubare w’ababayeho muri ubwo buzima ugenda wiyongera; aho ugera ku bihumbi 80 buri mwaka.

Dr Ngirababyeyi yakomeje avuga ko abafite ibibazo byo mu mutwe bashobora kurindwa kwiyambura ubuzima mu gihe bitaweho bagahabwa imiti yabugenewe kandi bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe barindwa impamvu yatumye bagira ubwo burwayi.

Dr Ngirababyeyi avuga kandi ko 10% by’abafite imigambi yo kwiyahura babasha kubigeraho; yongeraho ko bagomba gukurikiranirwa hafi, bityo bagafashwa kureka uwo mugambi mubi.

Abafite ibyo bibazo byo mu mutwe byatuma habaho kwiyambura ubuzima bakeneye kwegerwa bakaganirizwa, bityo bagafashwa kongera gutekereza neza kugira ngo bibagirwe gahunda yo kwiyahura.


Dr Ngirababyeyi yavuze kandi ko kwiyahura bitewe no kugira ibibazo byo mu mutwe byakozweho ubushakashatsi maze bigaragara ko hafi 90% biba bifitanye isano.

Uruhare rw’imiryango yabo

Abantu benshi biyahura kuko baba bafite ibibazo byabarenze. Icyo gihe rero icyo baba bagamije ni uguhungira kure ibyo bibazo. Muri icyo gihe usanga baragize imyitwarire itandukanye nko kwigunga, kumva badatuje, kwiyanga, kutigirira icyizere n’ibindi.

Dr Ngirababyeyi akomeza avuga ko muri iki gihe hari icyo umuryango ndetse n’abaturanyi bakwiriye gukora amazi atararenga inkombe.


Dr Ngirababyeyi ufite ubunararibonye mu kwitaho abafite ibi bibazo byo mu mutwe, avuga ko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso abashaka kwiyahura bagenda bagaragaza; harimo ibyavuzwe hejuru kugira ngo batabare ufite iki kibazo, nko guhita bamujyana kwa muganga hari abazobereye ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko baba bazi uko bamuvura bityo agasubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati:” nk’ubundi burwayi bwose burimo indwara y’umutima, kanseri n’izindi; ibitera kwiyahura nabyo bivurwa ari uko umuntu agiye kwa muganga akabonana n’impuguke mu buvuzi”.

Yakomeje avuga ko hari imiryango imwe n’imwe cyane cyane y’abihayimana itanga ubujyanama bufasha mu gutuma abafite ibyo bibazo byo kwiyahura bagaruka mu murongo mwiza.

Umuyobozi w’idini ya Isilamu mu Rwanda, we avuga ko idini ya Isilamu ifite amategeko igenderaho abuza kwiyahura. Yagize ati:” Uko bimeze kose, Imana yahaye buri wese ubuzima, kugira ngo ashyire mu bikorwa umugambi wayo muri iyi si. Iyi mibiri ni iy’Imana si iyacu. Ubwo rero niyo igomba kugena igihe imirimo yacu ku isi igomba kurangirira. Si twebwe tubigena”.


Korowani ivuga ko” nta muntu wiyahuye uzajya mu ijuru”. Yavuze ko abaturage bashobora kugira icyo bakora kugira ngo umuntu atiyahura.

Umuyobozi w’idini ya Isilamu mu Rwanda yagize ati:” niyo mpamvu mu idini yacu ya Isilamu tutemera kunywa ibisindisha kuko ari imwe mu mpamvu zatuma uwabinyoye yiyahura. Ntitunemera n’ibindi bishobora gukoreshwa kuyobya ubwenge”.

Umuco nyarwanda kimwe n’indi migenzo yemewe ntabwo bishyigikira ibyerekeranye no kwiyahura.


Nk’uko bitangazwa n’umwe mu basaza w’imyaka 81 wo murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, umuntu wiyahuye nta cyubahiro agenerwa mu gihe cyo kumushyingura nk’undi wese witabye Imana azize urupfu rusanzwe.

Yakomeje avuga kandi ko igikorwa cyo kwiyahura, nyirukugikora afatwa nk’umuntu udafite agaciro witesheje icyubahiro mu buryo ubu n’ubu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege we avuga ko abagize umuryango we bashobora kumurinda kwiyahura.

Yavuze ko buri wese abaye ijisho rya mugenzi we byatuma hari igikorwa “ mu gihe ukurikiranye ibyo umuturanyi wawe arimo gukora, ushobora kumenya ko afite gahunda yo kwiyahura bityo ukaba wabimurinda”.


ACP Badege yakomeje avuga ko ikintu cyose cyatuma umuntu ashaka kwiyahura gishobora kurindwa kuko nta mpamvu n’imwe yo kwiyambura ubuzima.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo ntihabeho kubura ubuzima muri ubu buryo. Hariho imikoranire n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’ingamba zo guca no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; byose bitanga umusaruro ku buryo bugaragara.

Yagize ati:”iyo dufata abakoresha ibiyobyabwenge ndetse tugakangurira n’ababikoresha kubireka; icyo gihe tuba turimo kurinda ko habaho impfu nk’izi zirimo no kwiyahura”.

Yakomeje asaba abaturage ndetse n’imiryango y’abafite ibyo bibazo gufatanya bagashakira hamwe umuti utuma hatabaho kwiyahura cyane cyane binyuze mu mugoroba w’ababyeyi nk’urubuga rwo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’aho batuye.

Abantu kandi barakangurirwa kwirinda impamvu zituma abantu bamwe bahitamo kwiyahura kuko bihanwa n’amategeko.


Ingingo y’147 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Kwiyahura ntibihanirwa. Ariko umuntu wese: woshya undi kwiyahura; ufasha undi kwiyahura; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)”.


Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: https://rushyashya.net/kwiyahura-bishobora-kwirindwa-mu-gihe-buri-wese-abigizemo-uruhare/

6 views0 comments

Comments


bottom of page