Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda byibura umuntu umwe muri 5 aba arwaye imwe mu ndwara zo mu mutwe, inzego z’ubuzima ziravuga ko iyo mibare yikuba hafi inshuro 4 iyo bigeze mu barokotse jenoside ibintu bishimangira ko ibikomere batewe na jenoside bikiri byose nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 ni bwo bwerekanye ko mu Rwanda abagera byibura kuri 20% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, bivuze ko byibura umwe mu bantu 5 aba afite icyo kibazo. Ni ikibazo cyiganje mu bakuze, ariko kandi no mu rubyiruko cyirahari kuko mu bangavu n’ingimbi bafi hagati y’imyaka 14 na 18 abasaga gato 10% nabo bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.
Nubwo ari ikibazo gisangiwe n’abaturarwanda bose muri rusange, usaganga gifite umwihariko ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi, nkuko Dr. Anne Marie Bamukunde, wo mu ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC abisobanura.
Ati “Hari agahinda gakabije akenshi gakunda kugendana n’ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kwiyanga, kumva umuntu yarataye agaciro muri we.. bikaba biri ku rwego rwa 11.9% mu banyarwanda bose muri rusange. Iyo mibare rero ikaba yikubye inshuro 3 mu barokotse jenoside aho bafite 35%. Tugarutse ku ihungabana cyangwa PTSD murabona ko imibare ari 3.6% mu banyarwanda muri rusange ariko iyo mibare biragaragara ko yikuba hafi 4 kuko igera hafi kuri 27% mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi.”
Nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abarokotse jenoside bafite ibi bibazo biganjemo ahanini abafite hejuru y’imyaka 35 y’amavuko nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi. Kuri Dr. Chaste Uwihoreye wo mu muryango Uyisenga n’Imanzi, ngo ibi bifite igisobanuro cyumwikana.
Ati “Muri iriya myaka ya mbere nyuma ya jenoside twari dufite abana benshi, wagera muri 2004/2005 bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu batangiye gutekereza uko byabagendekeye. Ubu abenshi bageze mu myaka 30, hejuru ya 35. Ivyo kigero kizagenga byanze bikunze uko ihungabana ryigaragaza mu bantu. Cyane cyane ko ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ntabwo wenda ari nka malaria kuko hari n’igihe ushobora no gukira cya gikomere mu gitondo ugahura n’izindi ngorane zigahita zibyutsa ya ngorane wari waragize kera. Tuvuge urugero wari warakiriye kubaho, urashaka, urabyara mu gitondo umwana umwe wari ufite agapfa. Bibaye bishobora kubyutsa bya bintu umuntu agasubirwa, agasubira inyuma cg bigaterwa n’izindi ngorane nyinshi.”
Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: https://muhabura.rw/mu-rwanda-hari-agahinda-gakabije-kenshi-gakunda-kugendana-nibimenyetso-byo-gushaka-kwiyahura-dr-bamukunde/
Comments