Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe biri i Ndera mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bizwi cyane ku izina rya CARAES Ndera (Cartate Aegrorum Serve) bikurikiranirwa hafi umunsi ku wundi n’Abafurere b’Urukundo.
Umuyobozi mukuru wabyo, Furere Nkubiri Charles, atangaza ko ibyo bitaro biri mu byakira abarwayi benshi, atanga urugero rw’uko nko mu gihe cy’amezi 26 ashize (2012 – Gashyantare 2014) ibyo bitaro byasuzumiwemo abarwayi bose hamwe 32.859 ; barimo abagore 16.559 n’abagabo 16.300.
Dr Gasinzigwa Raphaël, inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, aganira n’umunyamakuru, yatangaje ko uburwayi bwo mu mutwe burimo indwara zinyuranye harimo igicuri, guta ubwenge (schisophrénie), ibyishimo cyangwa agahinda bikabije, kugira ubwoba budasanzwe (troubles névrotiques) no kugira ibikomere by’umutima bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri (troubles mentaux organiques). Indwara ikunze kwivuzwa cyane muri ibyo bitaro akaba ari igicuri.
Nk’uko yakomeje abivuga, igishimishije muri iki gihe ni uko abantu bagenda biyumvisha ko indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi kuko kera abenshi batitabiraga kuzivuza bavuga ko ari amarozi anyuranye ndetse bagaha n’akato abarwayi bo mu mutwe. Muri iki gihe ngo si ko bimeze kuko inshuti, ababyeyi cyangwa abavandimwe badatinya kuvuza umurwayi babo nk’uko byahozeho cyera.
Ngo ubusanzwe, uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’iyangirika ry’imyakura yo mu bwoko; ibyo bigaterwa n’impamvu zinyuranye harimo izibera imbere mu bwonko cyangwa se izibera inyuma y’ubwonko. Mu mpamvu zituruka imbere mu bwonko harimo kuba umuntu yarigeze kurwara mugiga, malariya yo mu bwonko, ikibyimba cyo mu mutwe, kuvira imbere mu bwonko n’izindi. Mu mpamvu z’inyuma y’ubwonko harimo gukubitwa mu mutwe cyangwa kuwukubita hasi imyakura y’ubwonko ikangirika, kuvuka unaniwe ku ruhinja, kugira indwara zidakira kandi zibabaza, ubukene bukabije, ibibazo bidashira n’ibindi byinshi bishobora gutera umuntu kwiheba n’agahinda.
Ibi Bitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (CARAES) byashinzwe n’Abafurere b’Urukundo bo mu Bubiligi bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 1968. Bifite amashami atatu ari yo Caraes Butare mu Ntara y’Amajyepfo, Centre Psychothérapeutique na Icyizere mu Mujyi wa Kigali n’icyicaro gikuru giherereye mu Karere ka Gasabo i Ndera.
Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: http://ubuzima.bangmedia.org/2014/04/igicuri-ni-imwe-mu-ndwara-zo-mu-mutwe.html#axzz7LolsbvqQ
Comments