Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu bakomeje kwiyahura mu bice bitandukanye mu gihugu , ubwiyongere bw’abakomeje kwiyambura ubuzima bwatumye abantu bamwe batangira kugira ubwoba bibaza impamvu iri gutuma abantu bafata igikorwa cyo kwiyahura nk’igusubizo cya nyuma cy’ibibazo bafite.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, bugaragaza ko imibare y’abafite indwara zo mu mutwe iri hejuru, ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2017 na 2018, bugaragaza ko muri 2018, abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe.
RBC ivuga ko mu bakoreweho ubushakashatsi, abagera kuri 85.6% bagiye kwizuzumisha basanzwe biyiziho ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), risobanura indwara zo mu mutwe nk’imyitwarire idasanzwe y’ibitekerezo, amarangamutima, ibyiyumviro, imyitwarire n’ibindi nk’ibyo bishobora kugaragara ku muntu mu gihe runaka.
Mu bakoreweho ubushakashatsi na RBC, abafite indwara y’agahinda gakabije bihariye 11.9% by’abarwaye indwara zo mu mutwe mu Rwanda, ikaba ari yo ya mbere yibasiye benshi mu gihugu, abenshi mu bamaze gufatwa n’izi ndwara zikamara igihe kirekire, zigira ingaruka ku buzima bwabo , mu gihe zitavuwe neza usanga hari ubwo bahitamo kwiyahura mu gihe nta bufasha babonye.
Kugeza ubu ibitera abantu kwiyahura mu Rwanda ni byinshi ndetse harimo n’ibishingiye ku mateka y’igihugu cyacu ariko tugarutse ku bihe turimo muri iyi minsi, ntabwo twakwirengagiza icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku mibereho y’abantu batandukanye bituma bamwe babura ibyiringiro by’ubuzima bw’ejo hazaza bishobora kubakururira gufata icyemezo cyo kwiyahura.
Muri Raporo NISR yashyizwe hanze yitwa ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8. kandi iyi ni imibare y’ababa babashije kujya mu buyobozi gusa, abatandukanira mu buriri n’abatajya mu buyobozi ntibaba babariwemo.
Aya makimbirane y’abashakanye nayo agira ingaruka zikomeye mu muryango ndetse zishobora gutuma hari abafata icyemezo cyo kwiyahura.
Ubundi bushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’ibarurishamibare bwo mu mwaka wa 2014/2015, bugaragaza ko mu Rwanda abakobwa bageza imyaka 19 y’ubukure, muri bo 15% bafashwe ku ngufu, mu mibare iherukwa gutangazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abasaga ibihumbi 4,452 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyo cyaha.
Iyo urebye iyi mibare y’abafatwa ku ngufu, bikugaragariza ko iki kibazo giteye ubwoba kandi ingaruka zacyo zigera ku muryango wose cyane uwabikorewe iyo abadakurikinywe ngo ahumurizwe nawe aba ashobora gufata umwanzuro wo kwiyahura kubera ipfunwe.
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ivuga ko abantu miliyoni imwe biyahura ku isi buri mwaka, bivuze ko buri masegonda 40 hari umuntu wiyahura.
Mu by’ukuri ibitera abantu kwiyahura ni byinshi ntabwo twabivugaho muri iyi nkuru yacu ngo tubirangize, ariko dushingiye ku bushakatsi bwavuzwe hejuru n’ibimaze iminsi bivugwa mu binyamakaru, bigaragaraza ko ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu gihugu cyacu.
Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko umubare munini w’abantu biyahura ngo babanza kugera aho bumva ari bonyine nubwo yaba akikijwe n’abantu 5,000 cyangwa se abana n’abantu, ariko we ngo aba yumva nta muntu bari kumwe kandi zimwe mu ngaruka za Covid-19 yazanye harimo n’uko yashyize abantu mu kwihugiraho no kudahura n’abandi.
Birakwiye ko amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’umuryango muri rusange bafata iya mbere hagatangizwa uburyo bwo kuganira cyane ku mbamutima (emotion) z’inshuti zabo , abagize umuryango ndetse n’abo basengana, abo bakorana n’abandi babari hafi kugira ngo umuntu amenye uko undi amerewe.
Iyo umuntu ababaye ukamuba hafi, nyuma y’icyumweru ashobora gutangira kureba ku buryo bwagutse, akabona ibindi bisubizo mu gihe yabonaga nta na kimwe. Birakwiye ko abantu bagomba kwitondera no kudafata nk’ibisanzwe umuntu uvuga ko ashobora kwiyahura.
Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa: www.igihe.com
Comments