Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kudakora imyitozo ngororamubiri, kureba televiziyo birenze urugero no kudasinzira bihagije byongera kuba ingimbi n’abangavu bagira uburwayi bwo mu mutwe.
Itsinda ry’abashakashatsi, bayobowe n’abaperereza bo mu kigo cyitwa "Karolinska Institutet”cyo muri Sweden, ryatoranije ingimbi n’abangavu 12,395 bari hagati y’imyaka 14 na 16 kuva mu mashuri bapfuye gutoranya kuva mu bihugu 11 byo mu Burayi.
Abashakashatsi basesenguye abatoranijwe bashobora kugira ikibazo cy’indawara zo mu mutwe kurusha abandi bitewe n’uko bitwara. Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri ibi bikurikira: kunywa inzoga cyane, gukoresha ibiyobyabwenge, kudasinzira bihagije, kudakora imyitozo ngororangingo, kureba televisiyo birenze urugero, kureba imikino kuri interineti na video bidafite aho bihuriye n’ishuri n’akazi.
Iri tsinda ry’abashakashatsi ryashakaga kureba niba iyi myitwarire ifitanye isano n’indwara zo mu mutwe nko - kwiheba, guhangayika n’ibibazo mu myifatire n’imyitwarire yangiza ingimbi n’abangavu.Aba bashakashatsi babonye amatsinda atatu ashobora kugira ibibazo: Irya mbere ryiswe abo ku rwego rwo hejuru bashobora guhura n’ibibazo kubera imyitwarire bakaba bari 13%. Itsinda rya kabiri ryiswe abari ku rwego rwo hasi mu kugira ibibazo kubera imyitwarire bari 58%.
Irya gatatu ryatangaje abashakashatsi ni iry’abiswe itsinda rifite ibibazo ritagaragara, bari 29%. Ryari rigizwew n’ingimbi n’abangavu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, badakora imyitozo ngororamubiri ndetse badashinzira bihagije. Nubwo iyi myitwarire y’itsinda rya gatatu idakunze gufatwa nk’ifitanye isano n’indwara zo mu mutwe, ingimbi n’abangavu muri iri tsinda bagira ibibazo byo kwiyahura, guhangayika, kwiheba kimwe n’abagenzi babo mu itsinda rya mbere.
Abashakashatsi basanze imyitwarire itagaragaza ikibazo ikwiye gufatwa nk’iyatera indwara zo mu mutwe. Ngo igihe ababyeyi, abarimu n’abatekenisiye bita ku ngimbi n’abangavu bakoresha ibiyobyabwenge, inzoga, bashobora kutita ku myitwarire itagaragaza ikibazo nko - kureba televiziyo cyane, kudakora siporo no kudasinzira bihagije. Ngo igihe kuganira n’ingimbi n’abangavu byibanda ku kunywa ibiyobyabwenge n’ibyaha bikorwa n’abana bato, imyitwarire yagaragaye haruguru nayo igomba kwitabwaho cyane cyane gushishikariza abana gusinzira bihagije, kugira uruhare muri siporo no gukoresha itangazamakuru rishya ku buryo bugereranije.
Muri rusange abashakashatsi basanze imyitwarire mibi yatera ibibazo byo mutwe bigwiriye mu ngimbi n’abangavu. Kandi basanze mu bahungu ikibazo cyane ari ukunywa ibiyobyabwenge n’inzoga mu gihe kudasinzira bihagije no kudakora siporo bigwiriye mu bakobwa.
Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: http://ubuzima.bangmedia.org/2014/04/bimwe-mu-bibangamira-ubuzima-bwo-mu.html#axzz7LolsbvqQ
Kommentare