top of page
Writer's pictureMUNEZERO Magnifique

INDWARA ZO MU MUTWE


Indwara zo mu mutwe zibasira abantu babarirwa muri za miriyoni amagana hirya no hino ku isi, kandi zigira ingaruka no kuri bene wabo n’incuti zabo. Umuntu 1 kuri 4 aba azarwara indwara yo mu mutwe.


Tariki ya 10 Ukwakira ni umunsi wahariwe kuzirikana ku ndwara zo mu mutwe kw'isi. Ishami rya ONU ryita ku buzima rirasaba za guverinoma kongera imirimo zikorera abantu bafite ibibazo byo mu mutwe n'abagoswe n'ibiyobyabwenge. Raporo yatangajwe na ONU yerekana ko ibihugu byinshi byo kw'isi bikoresha amafaranga make cyane mu kwita ku bafite ibibazo by'indwara zo mu mutwe.


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryakoze ubushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe uyu mwaka, mu bihugu 184 kw’isi. Ryasanze umuntu 1 kuri 4 ashobora kuzakenera kwitabwaho kubera ibibazo byo mu mutwe mu buzima bwe. Nyamara, amadolari 3 gusa buri mwaka ni yo akoreshwa ku bibazo by’indwara zo mu mutwe kuri buri muntu. Mu bihugu bikennye, amafaranga angana hafi na 1/4 cy’idolari ni yo akoreshwa ku muntu umwe.

Uretse amafaranga make akoreshwa ku buzima bwo mu mutwe, umuyobozi ushinzwe gukurikirana indwara zo mu mutwe n’ibiyobyabwenge muri OMS avuga ko ibihugu bikennye n’ibigitangira gutera imbere bifite impuguke nke cyane zazobereye mu by’indwara zo mutwe. Uwo muyobozi atanga urugero rwa bimwe mu bihugu byo muri Afrika bituwe n’abaturage miliyoni 9 bifite gusa umudogiteri 1 wazobereye mu by’indwara zo mu mutwe. Muri Aziya ho ngo hari ibihugu bituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 29 bifite abaganga nk’abo 2 gusa!

Ishami rya ONU ryita ku buzima ritangaza ko abenshi mu batuye isi batavurwa indwara zo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe na ONU bwerekana ko abantu bafite indwara zo mu mutwe n’imiryango yabo bahohoterwa mu burenganzira bwabo, banenwa kandi bakavangurwa. Ibyo bibazo byo kwigizwayo bituma abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bacika intege ntibagerageze gushaka uwabafasha.


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’imiryango ifatanya na cyo, baravuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe ahanini ngo ari amakimbirane abera mu miryango. Ibi babitangaje mu imurikabikorwa ry’Ibitaro bishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, CARAES-Ndera, ryabereye mu kigo cyitwa Icyizere ku Kicukiro ku wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2019.


Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 14-18, abafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mutwe bagera ku 10%, kandi ko muri rusange Abanyarwanda basaga 11% babana n’agahinda gakabije.


Iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ho ngo ababana n’agahinda gakabije bagera kuri 32% nk’uko umukozi wa RBC ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe yakomeje abisobanura.


Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa: https://ishuri.org/indwara-zo-mu-mutwe/

18 views0 comments

Comments


bottom of page