top of page
Writer's pictureMUNEZERO Magnifique

IBIMENYETSO BY’INGENZI BIGARAGAZA URWAYE INDWARA Y’AGAHINDA GAKABIJE (DEPRESSION)

Depression cyangwa indwara y’ agahinda gakabije, ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe bukangirika.


Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba wugarijwe na depression, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe cyangwa byinshi muri byo, ukwiye kugana inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha. Ushobora no kubibona ku muntu mubana bya hafi na we ukaba wamugira inama yo kugana muganga.


Guhora wirenganya cyangwa wishinja amakosa runaka

Igihe indwara y’ agahinda gakabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ko ari wowe byose biturukaho.


Kutita ku isuku y’umubiri wawe

Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda n’ibindi.


Kumva ntacyo ukimaze

Abantu benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora arira cyangwa agaragaza agahinda gakabije, guta umutwe bimwe abenshi bita ibisazi, nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n’icyo yafasha abandi.


Kurakazwa n’ubusa

Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza, ndetse bakabyitiranya na stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.


Kubura ibitotsi

Depression itera ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibitotsi, harimo kuba wabibura ukaba wajya kuryama wumva urushye cyane, wamara kugera ku buriri ibitotsi bikabura. Ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije.


Kunanirwa vuba

Kunanirwa gukora uturimo tworoheje nko koga, ugasanga biragusaba imbaraga nyinshi. Mu gihe ubona utangiye kuzajya unanizwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari indwara yo kwiheba, kwigunga n’agahinda bikabije birimo kubigutera.


Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba

Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n’abasanzwe.


Kumva ntacyo ushaka gukora

Abenshi kuko baba batumva ibirimo kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye.


Kumva ushaka kuba wenyine

Indwara y’agahinda gakabije ijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva udashaka uba hafi yawe. Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kujya kure y’inshuti zawe, ukumva ntushaka kuba ahari abandi.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.


Imikorere mibi y’umubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, bwerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.


Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nk’uko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n’indwara zo mu mutwe (psychologist cyangwa psychiatrist).

Mu gihe wivuje hakiri kare uhabwa inama zigufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.


Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa: Kigalitoday.com


16 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page