Indwara zo mu mutwe zirimo izishobora kuvurwa zigakira
Umuganga w’impuguke mu mitekerereze y’umuntu (psychiatre) akaba n’umwarimu Dr. Rutakayire Bizoza avuga ko indwara zo mu mutwe zirimo izishobora kuvurwa zigakira hakaba n’izidakira umuntu akabana nazo.
Urugero atanga ni indwara y’igicuri, avuga ko itandura ndetse ishobora kuvurwa igakira neza, ku mwana muto, iyo ndwara ikaba ishobora gukira mu myaka nk’ibiri iyo yivuje neza; naho ku muntu mukuru bikaba bishobora gutwara imyaka itanu ariko agakira neza.
Kuri Dr. Rutakayire indwara zo mu mutwe n’indwara za twibanire (indwara zidakira) bifite aho bihurira. Indwara zo mu mutwe zishobora guterwa n’uko umuntu amenye ko afite indwara twibanire urugero nka diyabeti, SIDA,…akananirwa kubyakira, bikamutera ubwoba, agahahamurwa no kwitekerezaho cyane, akicira urubanza (culpability) yishinja ibyo yagombaga kuba yarakoze.
Ikindi gishobora gutera indwara zo mu mutwe ni ukubura akazi, ubwumvikane buke mu muryango (ibibazo by’abashakanye, abana bo mu rugo…), ibibazo by’ubukungu, ibibazo mbonezamubano.
Avuga ko uburwayi bwo mu mutwe buri mu nzego 2: uburwayi umuntu abana nabwo akaba abizi ko abufite (neuvrose) hakaba n’uburwayi bwo mu mutwe bufata umutimanama w’umuntu (conscience), umuntu ntamenye ko abufite (Psychose).
Ikishimirwa ni uko servisi z’ubuzima bwo mu mutwe zegerejwe Abanyarwanda kugera ku rwego rw’umudugudu, aho abajyanama b’ubuzima babihuguriwe bafasha abahuye n’ibyo bibazo byo mu mutwe.
Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ni nk’undi wese, ntakwiye guhabwa akato cyangwa ngo avutswe uburenganzira bwo kuvuzwa, kuko zimwe mu ndwara zo mu mutwe zikira.
Kimwe mu bikibangamiye serivisi y’ubuzima bwo mu mutwe, ni imyumvire mibi kandi yo hasi, abantu bagifite ku buzima bwo mu mutwe.
Hamaganywe abantu bakorera akato abarwayi bo mu mutwe, ababahohotera abita amazina mabi (abasazi) ndetse bakananga no kubajyana kwa muganga hakiri kare.
Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa: www.imvahonshya.co.rw
Comments