top of page
Writer's pictureMUNEZERO Magnifique

ICYIZERE KIRAHARI NYUMA YUKO UGIZE IKIBAZO CYO MU MUTWE

Umuryango mpuzamahanga wita k’Ubuzima (OMS) hari amatariki washyizeho yo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe nk’itariki ya 10 Nzeri ya buri mwaka ni umunsi wo kuzikana kurwanya kwiyahura ndetse n’impamvu zituma abantu biyahura naho tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe.




Iyi minsi mu Rwanda ikaba yarahurijwe hamwe kugira ngo habe ubukangurambaga bw’amezi atatu bukangurira abantu kwirinda icyabashyira mu bibazo byo mu mutwe, buvuga ko nubwo ikibazo gihari ariko n’ubufasha burahari mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Hari imiryango itegamiye kuri Leta nayo ibasha kwita k’ubuzima bwo mu mutwe kuko hari ikora iby’ubumwe n’ubwiyunge no ku buvuzi bwo mu mutwe, hari irwanya ihohoterwa ariko yubaka ubuzima bwo mu mutwe, hari iyubaka urubyiruko ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe, kuko byose atari ibyo gukemukira kwa muganga.

Kuri uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC) gifatanije n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana ( UNICEF) hamwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami rivura indwara zo mu mutwe bizihije umunsi mpuzamahanga wo kwita k’ubuzima bwo mu mutwe ufite insanganyamatsiko “Hari icyizere nyuma yuko ugize ikibazo cyo mu mutwe.Mureke twivuze”.




Ubushakashatsi bwabaye muri 2015 bukozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare ku mibereho n’ubuzima cyagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango abagore 40% bahuye n’ihohoterwa, naho muri 2020 ubushakashatsi bwerekanye ko bigeze kuri 46%. Ubwo iyo umwana akuriye muri uwo muryango urimo amakimbirane bigira ingaruka k’ubuzima bwe.

Prof Sezibera Vincent akaba ari umuyobozi w’ikigo cya kaminuza y’u Rwanda gikora ubushakashatsi kubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe,ariko urubyiruko akaba arirwo rugaragaza indwara kurusha abakuze.





Agira ati “Bimwe mu biza ku isonga ni ukwiheba cyane ndetse bikageraho naho bagira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima(Kwiyahura), kandi iyo batiyahuye bakoresha imyitwarire isa nkaho idateza ubuzima bwabo imbere bajya mu biyobyabwenge, ibyo byose bakabiterwa n’ibibazo bibera mu miryango ndetse n’ihohoterwa abana bakorerwa ntibimenyekane”.

Umuyobozi mukuru wa UNICEF mu Rwanda Ms. Julianna Lindsey yagarutse ku butanye bafitanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyane cyane muguhanahana amakuru ndetse no gukangurira urubyiruko rw’abangavu ko rugomba gufasha mu bibazo ruhura nabyo.





Agira ati “Uyu munsi watubereye umunsi mwiza kuritwe kuko twiyumviye ubuhamya bwaba bana b’abangavu ibibazo bahuye nabyo nuko babashije kubyivanamo, kuko kubivuga nibyo byatumye babasha kubisohokamo bityo babona kugira impinduka”.

Dr Yvonne Kayitashonga umuyobozi w’ ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) arasaba abantu gutega amatwi abangavu n’ingimbi kugira ngo batazarwara indwara zo mu mutwe.





Agira ati “Tugomba kwibanda cyane ku bana b’abangavu n’ingimbi kuko ibibazo byo mu mutwe cyangwa se guhangayika, kwitekerezaho bitangirira muri iyo myaka kuko hari impinduka ku mitekerereze yabo, nibwo atangira kwitekerezaho uko abayeho nuko yavutse, ndetse n’ubuzima bwe bw’ejo hazaza icyo gihe aba akeneye umubaha hafi umuntu mukuru bityo akamusobanurira kugira ngo abone ko ari ibisanzwe ku miterere ye yahindutse”.

Nkuko twabitangarijwe n’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe bugaragaza ko abana b’ingimbi n’abangavu bafite ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe bari hagati ya 20 na 40%, ariko bikaba biterwa n’ibibazo byo mu miryango.

Ibindi bitera ibi bibazo harimo guhohoterwa kw’abana bashobora guhurira nabyo ku ishuri cyangwa se ahandi hatandukanye, aho ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF na Minisante ifatanije na CDC bugaragaza ko 11% by’abana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.





Abana b’abakobwa batwara inda zidateganijwe munsi y’imyaka 18 kuko muri raporo zitangwa bamaze kugera ku bihumbi 19, kuko ibyo byose byangiza ubuzima bwo mu mutwe bigatuma bafatwa n’ indwara y’agahinda gakabije aho ubu bagera kuri 11%.

Ubu ku bitaro by’Uturere 46 mu gihugu bifite ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe byakira abantu, naho ku bigo Nderabuzima bigera kuri 410 bimaze kubona abantu bakora k’ubuzima bwo mu mutwe aho bigeze kuri 80%, ni ibintu byo kwishimira kuko u Rwanda rwashyize ingufu mu kurwanya ibyo bibazo byo mu mutwe.


Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: http://www.rebero.co.rw/2021/10/29/icyizere-kirahari-nyuma-yuko-ugize-ikibazo-cyo-mu-mutwe/


6 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page