top of page
Writer's pictureMUNEZERO Magnifique

ESE KOKO INDWARA Y'IGICURI IRANDURA?


Abantu benshi bazi ko ngo iyo umuntu urwaye igicuri agusuriye cyangwa ukarenga aho cyamufatiye nawe wayandura. Mu rwego rwo kugira ngo tumenye ukuri twegereye Muhoza Aimable, Umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu gashami ko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe maze adusobanurira indwara y’igicuri ndetse n’ikiyitera.



Mu gihe umuntu yarwaye igicuri, amashanyarazi yisukiranya mu bwonko mu gihe runaka cy’amasegonda makeya maze umuntu akagaragaza ibimenyetso bigaragara inyuma abantu babona, gusa ngo ibi byitwa igicuri mu gihe bimaze igihe kinini. Ibimenyetso bigaragaza umuntu urwaye igicuri rero ngo bigabanyije mo ibice bibiri aho umuntu afatwa igice gito cy’ubwonko aho umuntu ngo ashobora gutakaza ubwenge, ndetse n’aho umuntu afatwa aka gace k’ubwonko nyuma bikaza gufata ubwonko bwose ari ho ubona umuntu aguye. Ibindi bimenyetso ngo ni nko kubona urutoki rw’igikumwe rwitera hejuru ndetse n’umunwa ugahengama. Ikindi ngo nko ku bana hari ubwo ubona umwana asa n’udahari arangayerimwe na rimwe akanakanura cyane ku buryo ubona atagifite ubwenge.


Umuntu urwaye igicuri ngo iyo amaze kuva muri ubu burwayi atamenya uko bumufashe, ashobora gukomeza gukora ibyo yakoraga mu gihe atahuye n’ibintu bimukomeretsa nk’igihe aguye mu muriro cyangwa mu mabuye.


Muganga Muhoza yakomeje atubwira ko buri muntu ashobora kugira ubu burwayi ngo bikaba bitandukanywa n’ibipimo byo mu bwonko kugira ngo bamenye ko arwaye cyangwa atarwaye igicuri. Iyi ndwara kandi ngo ishobora kuba uruhererekane rw’umuryango, kubangamirwa k’ubwonko n’indwara runaka cyangwa ikintu cyose cyaguhungabanyije mu mutwe ndetse ngo no ku bantu bakunda kurya inyama z’ingurube na bo bashobora kurwara iyi ndwara.


Uretse rero kuba wajyana kwa muganga umuntu urwaye igicuri, ngo mu gihe kimufashe ni byiza kumushyira ahantu hitaruye maze ukaba wamushyira ikintu mu kanwa kugira ngo atiruma ururimi ukanamwambura umukandara.


Muganga Muhoza yagiriye inama abarwara iyi ndwara, yo kuryama umwanya uhagije kandi bakirinda kwegera umuriro no kurira hejuru, naho ngo abavuga ko iyi ndwara yandura mu gihe uyirwaye asuriye umuntu, cyangwa umuntu yarenze aho cyamufatiye ngo ntabwo ari byo, bityo rero ngo nta cyagombye kubuza abantu gutabara abafashwe n’iyi ndwara.




Iyi nkuru yakuwe ku rubuga rwa: http://ubuzima.bangmedia.org/2012/02/ese-koko-indwara-yigicuri-irandura.html#axzz7MI5duTAw

8 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page