Clean hands save lives - Wash your hands!
Ubuvuzi bukoresha Ibiganiro (Psychotherapy)
Ijambo “Ikiganiro” ribangukira abantu bumvise “Psychotherapy”. Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe iragufasha ukamenya amarangamutima akubangamiye, ibitekerezo n’imyitwarire. Niho, inzobere igufasha kumenya uko wabihindura bityo ukabaho neza mu buzima bwawe bwa buri munsi. Akenshi Ibiganiro bikorwa n’umuntu ku giti cye, umuryango cyangwa itsinda, bugakoreshwa na bana cg abantu bakuru. Ikiganiro kimwe kimara hagati y’iminota 50 na 60.
Inzobere zikoresha ibiganiro mu kuvura indwara zo mu mutwe bafasha abantu kurenga ibibazo n’indwara bitandukanye, birimo:
Anxiety
OCD
Depression
PTSD
Panic
Bipolar disorder
Phobias
Psychosis
Chronic stress,
Sexual disorders
Disordered eating
Schizophrenia
Uburyo bukoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe hifashishijwe ibiganiro:
Cognitive Behavioral Therapy (CBT)
Compassion Focused Therapy (CFT)
Behavioral Therapy
Dialectical Behavioral Therapy (DBT)
Emotional Focused Therapy (EFT)
Eye Movement Desensitization
Psychodynamic psychotherapy
Interpersonal Therapy
CBT ni urugero rwiza rw’uburyo bukoreshwa mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye.
Ubu buryo buhuriza hamwe ubuvuzi bw’imitekerereze n’imyitwarire, bigatuma abafashwa bumva neza aho amarangamutima, ibitekerezo n’imyitwarire byabo bihurira.
CBT ifasha abantu kumenya neza uburyo bw’imitekerereze budakwiye, kumva neza abandi no guhangana n’ibibazo bikomereye ubuzima bwabo.
Ni uburyo bukundwa gukoreshwa kuko birihuta kuba umuntu yamenya akanahangana n’ibimukomereye. Akenshi bisaba umubare muto w’ibiganiro ugereranije n’ubundi buryo, kandi CBT ifite umurongo ngenderwaho.
Icyo wakwitega kuri CBT
Ugereranije, 75% by’abantu bahitamo gukoresha ubu buryo bavuga ko bubagirira umumaro. CBT itwara ibiganiro byihariye biri hagati ya 5 na 20. CBT akenshi igizwe no:
Kwiga ku kibazo cyo mu mutwe ufite
Kwiga no gushyira mu bikorwa imikoro itandukanye harimo imyitozo iruhura, umutuzo, guhangana n’umujagararo(stress) no kwigirira icyizere.
Uko wakwitegura Ikiganiro cya mbere
Ku giti cyawe, ushobora kwanzura ko wahabwa ubufasha hakoreshejwe CBT. Cyangwa umuga cyanwa undi muntu ashobora kukugira inama yo gukoresha ubu buryo. Iyi niyo ntangiriro:
Shaka inzobere muri ubu buvuzi
Menya neza ibiciro
Menya icyo wifuza ko mukoranaho
Reba ibyangombwa byutanga ubuvuzi afite
Amateka y’ibyo yize;
Impamyabumenyi;
Icyangombwa kimwemerera gukora uwo mwuga;
Baza neza igice azobereyemo;
Menya neza uko akora
Ubwoko bw’ubuvuzi bugukwiriye
Intego z’ubuvuzi uzahabwa
Indeshyo ya buri kiganiro
Umubare w’ibiganiro muzagirana
Uko Ubuvuzi bukoresha Ibiganiro yakugirira umumaro
Izi ntambwe zikurikira zishobora gukoreshwa kugira ngo wungukire n’ Ubuvuzi bukoresha Ibiganiro:
Fatanya n’inzobere mu buvuzi uhabwa
Fungukira kuvuga kandi uvugishe ukuri
Ibande cyane ku ntego n’uburyo buzakoreshwa
Ntiwitege impinduka z’ako kanya
Kora neza imikora uhabwa n’inzobere
Niba ubuvuzi uhabwa butagufasha uko bikwiye, bimenyeshe inzobere mukorana muri urwo rugendo.
Ubwoko bw’ ubuvuzi bukoresha Ibiganiro buhera kumuntu kugiti cye, mumuryango, cyangwa mumatsinda. Buraboneka kubantu bakuru ndetse nabana. Mubisanzwe, buri Kiganiro kimara iminota 50 - 60. Ubuvuzi uhabwa bushobora kudahita bugufasha uko ubyifuza. Ariko butanga imbaraga n’uburyo bwiza bwo guhangana n’ibibazo ufite, ukiyumva neza kandi ubuzima bwawe bukabona igisobanuro.