Clean hands save lives - Wash your hands!
Ubumenyi mu kuyobora amarangamutima ni iki?
Ubumenyi mu kuyobora amarangamutima bwerekeye ku bushobozi bwo kumva, kumenya, gusohora, kuba wagira icyo ukora no gusobanura neza amarangamutima yawe cyangwa ay’abandi, ukanakoresha ayo makuru kugira icyerekezo cy’ibitekerezo n’ibikorwa. Abantu bifuza gutera imbere mu kuyobora amarangamutima, bagerageza kwaka ubufasha inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Ni iki ubumenyi mu kuyobora marangamutima (Emotional Intelligence) bidufasha:
Kwimenya: umuntu yumva neza amarangamutima ye.
Kwifata: Kugenzura neza icyahindutse imbere mu muntu.
Ubuhanga bwimibereho: Gukomeza imibanire n’abandi
Kwishyira mu mwanya w’abandi: kumva no kumenya amaranamutima y’abandi
Kugira ishyaka: kumva ufite ubushake bwo gukora.
Uko basuzuma urugero rw’ubushozi mu kuyobora amarangamutima
Hari ubwoko bubiri bw’ibipimo butandukanye:
Isuzuma mu kwimenya: Ubazwa asubiza ibibazo yiha amanota akurikije imyitwarire ye.
Isuzuma mu ubushobozi: Ubazwabasubiza ibibazo hanyuma bagasuzuma ubuhanga bwe.
Ingorane ziri mu kutagira bumenyi mu kuyobora amarangamutima
Igorane mu Kugira umubano cyangwa ubucuti
Igorane mu Gukorera mu matsinda ku ishuri cyangwa mu kazi
Igorane mu Kugaragaza ibyo bakeneye mu buryo bukwiye
Igorane mu Kumenya no kugenzura amarangamutima
Igorane mu Kwirinda amagambo atarimo ikinyabufura cyangwa umujinya.
Akamaro k’Ubuvuzi mu kungera ubumenyi mukuyobora amarangamutima
Ubumenyi mu kuyobora marangamutima bushobora gukoreshwa mu bice byinshi by’ubuzima bwa buri munsi, harimo:
Kwemera kunengwa no gufata inshingano
Kudacika intege nyuma yo gukosa
Gushobora kuvuga “OYA” mu gihe ubishaka
Gusangiza abandi amarangamutima yawe
Gukora ibifitiye abanda akamaro
Kwishyira mu mwanya w’abandi
Kumenya gutega amatwi
Kumenya impamvu ukora ibintu ukora
Kudacira abandi urubanza
Ubushakashatsi bwerekanye ko indwara zo mu mutwe zimwe na zimwe zijyanye n’ubumenyi buke mukuyobora amarangamutima. Nka Borderline personality (BPD), Agahinda Gakabje, Kwiheba, Social Anxie, Kunywa ibiyobyabwenge, na Asperger’s syndrome.