Clean hands save lives - Wash your hands!
Ubujyanama (Counselling) ni iki?
Counselling iri mu byiciro by’ubuvuzi bukoresha “Uburyo bw’ibiganiro” ndetse ifasha abantu kuvuga ibibazo byabo n’ amarangamutima bagira ariko bigakorerwa ahantu hatekanye, ibyavuzwe byose bikagirwa ibanga. Umujyanama agutera intege zo kuvuga ibikubangamiye mu rwego rwo kugira ngo ushobore kumenya umuzi w’ikibazo ufite no kumenya icyo ubitekerezaho.
What can be counselling help with?
Ibibazo bisanzwe bishobora gukemurwa mubujyanama harimo ibi bikurikira:
Ububata
Ubujyanama (Counselling) bufasha mu buvuzi bw’ububata (Ku bintu cyangwa ibikorwa), bigafasha kumenya isoko nyamukuru ndetse no kugira imitekerereze mishya ku cyateye ubwo ububata.
Kubura uwo wakundaga
Ni ikintu ikomeretsa kubura uwo wakundaga kandi biazana amaranamutima mensi arimo kwishinja n’umujinya. Birafasha cyane iyo umuntu yegereye umujyanama (counsellor) akamubwira neza ikimubangamiye.
Guhozwa ku nkeke
Ihohoterwa (mu magambo, mu bitekerezo cyangwa ku mubiri) riri mu bintu bigira ingaruka ku buzima bw’ uwabikorewe.
Uburwayi
Ubujyanama(Counselling) bufasha abantu batandukanye bafite indwara, mu guhabwa ubufasha bw’amarangamutima no kumenya uburyo bakoresha bahangana n’ingaruka zabwo
Ubuzima bwo mu mutwe
Mu bujyanama(Counselling) hibandwa mu kurebera hamwe uko umuntu yiyumva bituruka ku bibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bikajyana n’ubufasha ku bituma umuntu aremererwa.
Umubano n’abandi
Counselling ifasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku mibanire idahwitse umuntu ashobora kugirana n’ababyeyi, inshuti uwo mubana cyangwa abo mukorana.
Ihungabana
Mu gihe cy’ubujyanama, abantu bafite ihungabana (iriturutse ku mpanuka cyangwa ihohoterwa) baterwa imbaraga zo kuvuga uko biyumva no kurebera hamwe uko bakwakira ibyababayeho.
Ibindi
Ubujyanama butanga inzira nziza zatuma umuntu atsinda umujagararo, ubwoba no kwiha agaciro katamukwiye. Ibi bijyana no kubohoka mu bijyanye n’uko umutu yitekerezaho cyangwa uko yiyumva.
Bimwe mu bibazo umujyanama ashobora kubaza harimo:
Kumenya ibyo wakwitega mu biganiro by’ubujyanama bifasha kwitegura no kugabanya ubwoba mbere y’uko utangirana urugendo n’impuguke izagufasha.
Kubera iki ushaka ubujyanama?
Akenshi uzabazwa icyakuzanye gushaka ubufasha aha. Ni amahirwe meza yo gusobanura neza impamvu n’icyo wizera ko uzabonera mu bujyanama uzahabwa.
Ikibazo cyawe giteye gute? Geregeza uvuge amateka yawe?
Kuvuga uko ikibazo cyawe giteye, harimo imbogamizi uhura nazo umunsi ku munsi n’amateka wanyuzemo mu buzima bwo mu rugo cyangwa ku kazi bifasha umujyanama (Counsellor) wawe kumva neza impamvu ibyo byose byabaye.
Ni ibihe bimenyetso ugaragaza?
Ni iby’ ingirakamaro kubwira neza umujyanama wawe ku bimenyetso ufite (Yaba ibyo ku mubiri cyangwa ibyo mu mutwe).
Umujyanama wawe agomba kugira umurongo ntarengwa akoreraho:
Amatariki n’igihe ibiganiro by’ubujyanama bizabera
Kubika ibanga ry’uwaje amugana
Gusobanura bya kinyamwuga ku mubano agirana n’uwaje amugana
4. Uburyo n’igihe umujyanama yakwitabazwa hanze y’ibiganiro
Niba hari impamvu ituma wumva utisanzuye mu buryo uvuga ibibazo byawe n’umujyanama, biremewe kuba wasaba guhindurirwa undi ugufasha muri urwo rugendo.