top of page
< Back

Gahunda yo gufasha abakozi (Employee Assistance Program -EAP)

0

0

Gahunda yo gufasha abakozi (Employee Assistance Program)

Iyi gahunda ni iyo gufasha abakozi bafite ibibazo ku giti cyabo cyangwa ibifitanye isano n’akazi bakora, bigira ingaruka ku mikorere y’akazi, ubuzima bwo mu mutwe, no kumererwa neza mu marangamutima. Iyi porogaramu kandi itangirwamo isuzuma rikozwe mu ibanga, ubujyanama bumara igihe gito, kujyanwa mu zindi serivisi no gukurikirana abakozi.


Abajyanama bakora muri iyi porogaramu bakorana isuzuma n’abashinzwe cyangwa abakuriye abakozi mu gushakira ibisubizo by’ibibazo biterwa n’akazi, n’ ibyangombwa bikenewe n’abakozi. Ibigo byinshi byigenga, ibitanga uburezi cyangwa ibya leta bigaragaza uruhare runini mu gufasha kwirinda no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa ku kazi, ihungabana ndetse n’ibindi bibazo byihutirwa.


Ni ibiki bikorwa muri Gahunda yo gufasha abakozi?

Iyi gahunda yifashishwa mu gushakira umuti ibibazo bikomeye. Bimwe muri byo harimo:


Ibibazo byo mu mutwe:

indwara y’ubwoba, agahinda gakabije, kubura uwo wakundaga, ubufasa bw’ibanze n’ibibazo by’imywitwarire nk’ububata cyangwa indwara zishingiye ku myitwarire mu mirire.

Ubuzima no kwitabwaho:

ifasha abandi bafite ibibazo by’uburwayi bw’umubiri (Urugero: Kuringaniza ibiro, ubujyanama mu mirire, cyangwa ababana n’indwara zidakira n’izigihe kirekire, harimo diyabete, indwara z’umutima, cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso)

Serivisi zihabwa imiryango:

ubundi bufasha butangwa muri gahunda yo gufasha abakozi harimo ubujyanama ku babana, kuboneza urubyaro, uburere bw’ umwana, ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa amarangamutima na servisi z’ubuhuza.

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge:

iyi gahunda yo gufasha abakozi ishobora gufasha guhindura no gutabara abantu bafite ibibazo by’ububata ku biyobyabwenge n’inzoga, urusimbi, no kubaha ubufasha bwihuse.

Ubujyanama kw’ icunga mutungo:

Gutanga inama zerekeye ingengo y’imari, guteza imbere uburyo bukwiye bwo gukoresha amafaranga, ibijyanye n’inguzanyo, kwishyura imyenda, gushyiraho ikigega cy’imari n’ibindi

Ibibazo by’akazi:

gufasha abantu mu mpinduka zikenewe, gushyiraho umugambi wo guteza imbere ubunyamwuga, guhangana n’umujagararo wo mu kazi, kumenya inshingano cyangwa gukemura ibibazo bishingiye ku mubano n’abandi bakozi.

Kubikirwa ibanga

Abakozi bamwe bashobora gutinya ko kwitabaza abakora muri porogaramu yo gufasha abakozi ko bizamenywa n’abakoresha babo, ko kandi byateza ikibazo mu mwuga bakora. Ariko, ni byiza ko umukoresha asobanukirwa neza ko binyuranije n’amategeko kuba umukozi muri iyi porogaramu yasangiza amakuru yatanzwe n’umukozi. Ibyavuzwe n’umukozi bigirwa ibanga.


Umumaro wa Gahunda yo gufasha abakozi:
Biroroshye: iyo abakozi bahamagaye inzobere, bavugana ako kanya
Gusubizwa ntibitinda: Gahunda y’ikiganiro cya mbere ihita ifatwa, ugahura n’inzobere mu minsi mike, kuburyo ubufashwa butangwa byihuse.
Ubunyamwuga: bikorwa n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe bujuje ibyangombwa byo gukora uwo mwuga.
Kubikirwa ibanga: umukoresha ntamenya uwasabye ubufasha muri iyi serivisi.
Gukoresha uburyo bw’iyakure: ubujyanama butangwa mu mwihariko, hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuze mu mashusho, kwandikirana ubutumwa, kuri telefoni n’ amatsinda atangirwamo ibiganiro hifashishwe murandasi.
Kuvurwa ako kanya: kujyanwa mu yandi ma serivisi, bikorwa iyo umurwayi akenye kwitabwaho n’abafite ubumenyi bwisumbuyeho.
Aho uri hose, igihe cyose: umurongo w’ubufasha uhora ufunguye amasaha 24, ku hantu hose atangirwa ubwo ubufasha buhabwa abakozi.
bottom of page